Minispoc iritegura gushimira abakobwa batwaye igikombe cy’Afurika

Ministeri y’umuco na Siporo mu Rwanda iratangaza ko yashimishijwe n’ishema ikipe y’igihugu ya Beach Volley y’abakobwa yahesheje igihugu itwara igikombe cy’afurika

Minisiteri itangaje ibi nyuma y’iminsi 3 abakobwa bari bagize ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki "Volley Ball" ariko ikinirwa ku mucanga itwaye igikombe cy’Afurika cyaberaga muri Mozambique.

Aba bakobwa batsinze Maroc ku mukino wa nyuma behukana igikombe cy'Afurika
Aba bakobwa batsinze Maroc ku mukino wa nyuma behukana igikombe cy’Afurika

Kuba abo bakobwa barashoboye gutwara igikombe ngo si impanuka, ahubwo ngo ni imyiteguro ihagije ndetse no kumenya icyo igihugu gikeneye ari naho umuyobozi w’imikino muri Minisiteri ya Siporo Emmanuel Bugingo ahera avuga ko buri kipe y’igihugu yagombye kubireberaho.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Kigali Today yagize ati”ni ishema kuri bariya bakobwa batwaye igikombe cy’Afurika kuko baduhesheje ishema,andi makipe atandukanye y’igihugu nayo agomba kurebera kuri bariya bakobwa kuko nta kindi bakoze uretse imyiteguro myiza no kumenya agaciro ko guhagararira u Rwanda

Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y'umuco na Siporo Bugingo Emmanuel(iburyo)ngo ibikombe bihesha ishema igihugu ari nayo mpamvu avuga ko amakipe y'igihugu agomba kubiharanira
Umuyobozi wa Siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo Bugingo Emmanuel(iburyo)ngo ibikombe bihesha ishema igihugu ari nayo mpamvu avuga ko amakipe y’igihugu agomba kubiharanira

Andi makipe nayo rero arebereho mu gihe agiye guhagrarira u Rwanda abakinnyi bumve agaciro k’irushanwa no kumenya ko kuritwara bihesha ishema u Rwanda kandi ntacyo Ministeri iba itakoze ngo amakipe yitegure mu buryo bwiza”

Harategurwa umunsi wo gushimira abo bakobwa bahesheje ishema u Rwanda.

Bugingo yakomeje avuga ko Ministeri iteganya umunsi w’ibirori byo gushimira iyo kipe y’abakobwa batwaye igikombe aho bazahabwa ibihembo bitewe n’ishema bateye u Rwanda imbere y’amahanga.

Ati”vuba aha turashaka ukuntu twahura n’iyo kipe yaduhesheje ishema tubashimire by’umwihariko natwe tubereke ko twazirkanye iryo shema,abayobozi nibabona umwanya nibwo tuzakora ibyo birori duhembe iyo kipe nk’uko dusanzwe duhemba abandi bitwaye neza mu mikino”

Ikipe y'u Rwanda yari igizwe na Nzayisenga Charlotte afatanyije na Mutatsimpundu Denyse
Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Nzayisenga Charlotte afatanyije na Mutatsimpundu Denyse

Ikipe y’igihugu ya Beach Volley y’abakobwa yatwaye igikombe cy’Afurika itsinze Maroc amaseti abiri kuri 1 imwe mu gihe mu bagabo ikipe y’igihugu y’ u Rwanda yo yegukanye umwanya wa 5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka