Memorial Rutsindura: Abize Virgo Fidelis bageze ku mukino wa nyuma

Mu irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu anatoza Volleyball muri Petit Seminaire ya Karubanda, abize muri icyo kigo bageze ku mukino wa nyuma uba kuri iki cyumweru

Ku nshuro ya 15 mu ishuli rya Petit Semianire Virgo Fidelis Karubanda, harabera irushanwa rizwi nka “Memorial Rutsindura, irushanwa ritegurwa n’icyo kigo gifatanyije n’abahoze bahiga ndetse n’abahakoze.

Imikino myinshi yabereye muri Petit Seminaire Virgo Fidelis
Imikino myinshi yabereye muri Petit Seminaire Virgo Fidelis

Ku munsi waryo wa mbere, ryaranzwe n’imikino yahuzaga amakipe y’ibigo by’amashuli, amakipe y’icyiciro cya kabiri ndetse n’aamakipe y’abatarabigize umwuga, imikino yabereye ku bibuga byo muri iri shuli, ndetse no GS Officiel Butare (Indatwa n’Inkesha School).

Mu mashuli yisumbuye haracyagaraga impano mu mukino wa Volleyball
Mu mashuli yisumbuye haracyagaraga impano mu mukino wa Volleyball

Uko imikino mu mashuli yagenze

Lycée de Nyanza 2-1 College Christ Roi Nyanza
Lycée de Nyanza 2-0 Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda
Lycée de Nyanza 2-0 GS St Philippe Neri Gisagara
Lycée de Nyanza 0-2 GS officiel de Butare
Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda 2-0 GS St Philippe Neri Gisagara
Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda 2-0 GS officiel de Butare
Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda 0-2 College Christ Roi Nyanza
GS St Philippe Neri Gisagara 0-2 0 GS officiel de Butare
College Christ Roi Nyanza 1-2 GS officiel de Butare
College Christ Roi Nyanza 2-1 GS St Philippe Neri Gisagara

Lycée de Nyanza na GS officiel de Butare zizongera zigahurira ku mukino wa nyuma
Lycée de Nyanza na GS officiel de Butare zizongera zigahurira ku mukino wa nyuma
Ikipe ya College Christ Roi Nyanza
Ikipe ya College Christ Roi Nyanza

Amakipe ya GS officiel de Butare na Lycée de Nyanza nyuma yo gusoza imikino ari zo zifite amanota ya mbere, ni zo zizahurira ku mukino wa nyuma uzaba kuri iki cyumweru, ndetse hakazanaba imikino ihuza amakipe asanzwe akina mu cyiciro cya mbere ndetse n’amakipe y’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka