Memorial Rutsindura 2017 yesheje umuhigo wo kwitabirwa n’amakipe menshi

Irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Seminari Nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis) mu rwego rwo kwibuka Alphonse Rutsindura wahoze ari umutoza w’iki kigo bwa mbere rigiye kwitabirwa n’amakipe 35 .

Iri rushanwa ritegurwa na PSVF Karubanda ifatanyije n'abahoze bahiga
Iri rushanwa ritegurwa na PSVF Karubanda ifatanyije n’abahoze bahiga

Mu makipe 35 azitabira iri rushanwa riteganijwe kuva tariki ya 01 Nyakanga rigasozwa tariki ya 02 Nyakanga 2017 harimo APR na REG ziheruka guhurira ku mukino wa nyuma w’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi , abafana n’abayobozi b’umukino wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi .

Ni ubwa mbere iri rushanwa rigiye kwitabirwa n'amakipe menshi mu byiciro byinshi
Ni ubwa mbere iri rushanwa rigiye kwitabirwa n’amakipe menshi mu byiciro byinshi

Nk’uko Mbaraga Alexis uri mu bategura iri rushanwa yabitangarije KT Sports, aya makipe ahabwa amahirwe muri iri rushanwa yarangije kwemeza ko azaba ari i Huye mu mpera z’iki cyumweru, ubwo hazaba hakinwa irushanwa rya Memorial Rutsindura ku nshuro ya 16.

UTB ni yo yari yegukanye irushanwa ry'ubushize mu bagabo
UTB ni yo yari yegukanye irushanwa ry’ubushize mu bagabo

Irushanwa ry’uyu mwaka, rizakinwa mu byiciro byose bikinwamo umukino wa Volleyball, ari yo mpamvu rizakinwa mu byiciro birindwi bitandukanye, harimo icyiciro cy’ Abagabo bakuru kizaba kirimo amakipe ari mu cyiciro cya mbere (série A) n ’icya kabiri (série B), icyiciro cy’abagore , icya Tronc Commun, amashuri abanza, n’andi makipe atabarizwa muri shampiyona zitegurwa na FRVB ndetse n’umukino wa Beach Volleyball ku nshuro ya mbere uzagaragara muri aya marushanwa .

Abahoze biga muri PSVF Karubanda nabo bazitabira iri rushanwa bafite ikipe yabo
Abahoze biga muri PSVF Karubanda nabo bazitabira iri rushanwa bafite ikipe yabo

Amakipe azitabira Memorial Rutsindura 2017 mu byiciro bitandukanye.

Memorial Alphonse Rutsindura yitabiriwe n’amakipe 35 ari mu byiciro 7, harimo icyiciro cy’abagabo kirimo amakipe 6 ari yo APR VC, Gisagara, IPRC South, Kirehe, REG na UTB. Icyiciro cy’abagore kirimo APR, ENDB, LDN na RRA. Harimo icyiciro cy’amakipe y’abahungu akina icyiciro cya kabiri (Serie B) ari yo : Don Bosco, GSOB Indatwa , PSVF, na St Philippe Neri.

Iri rushanwa rinagaragariramo impano zitandukanye rizitabirwa n'amamkipe arenga 30
Iri rushanwa rinagaragariramo impano zitandukanye rizitabirwa n’amamkipe arenga 30

Harimo n’Amakipe atari mu byiciro bya Shampiyona nka ASEVIF( Anciens du Seminaire) , Nyaruguru, Relax, Tout Age, Umucyo, Vetarans VC na WASAC.

Nk’uko abategura iyi mikino barimo Alexis Mbaraga yakomeje abitangariza KT Sports harimo n’Icyiciro cy’amakipe y’icyiciro rusange kizaba kigizwe na College Christ Roi, GSO Butare, GS Bigugu, PSVF.

Hari icyiciro cy’amashuri abanza ahazaba harimo Butare Catholique, Elena Guerra, Simbi, na Rukira. Hazaba kandi hanagaragaramo amakipe 3 ataramenyekana azaba akina mu cyiciro cya volleyball yo ku musenyi (Beach Volley Ball)

Ibi byiciro uko ari birindwi, bizakinira ku bibuga bya Petit seminaire Virgo Fidelis ku Karubanda, muri Groupe Scolaire Officielle ya Butare no ku bibuga by’akarere ka Gisagara muri Gymnase ya Gisagara.

Gahunda ya Tombola n’Irushanwa.

Kuri gahunda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2017 ku i saa 17:00, nibwo hazaba inama izagaragarizwamo tombola y’uburyo amakipe azaba ahura n’amategeko azaba agenga iri rushanwa .

Mu bindi bizaranga iyi mikino y’uyu mwaka n’uko izitabirwa n’umukobwa wa Rutsindura Alphonse , Kirezi Alaine usanzwe atuye mu gihugu cya Canada, Kirezi warokotse wenyine mu bana ba Rutsindura muri Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu 17:00.

Imikino y’amajonjora mu byiciro bitandukanye izatangira Ku wa Gatandatu 9:00 za Mugitondo , mu gihe ku I saa Cyenda z’uwo munsi hazaba hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza. Imikino ya nyuma yo iteganijwe ku munsi wo ku cyumweru .

Mu gihe cy’aya marushanwa kandi hazabamo igitaramo kizahuriramo abaririmbyi n’abacuranzi bahoze biga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda nka Maurix BARU n’Abandi .

Irushanwa ryo kwibuka Rutsindura ryaherukaga kuba mu mwaka ushize ubwo ryari ryegukanywe n’ikipe ya UTB mu bagabo hamwe na Rwanda Revenue mu bagore, mu gihe G.S.O.B. Indatwa n’inkesha yari yaritwaye mu bagabo bo mu mashuri y’isumbuye.

Alphonse Rutsindura wibukwa ni muntu ki?

Rutsindura Alphonse wibukwa yavutse mu 1958 I Ndora mu Karere ka Gisagara yiga amashuri yisumbuye muri seminari nto ya Karubanda , amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pedagogique National ) I Butare.

Yabaye umwarimu w’umuziki n’ikilatini mu Iseminari, aba umusifuzi n’umutopza w’ikipe y’iseminari kuva 1983-1994, aba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore 1988-1990, anaba Visi Prezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB).

Yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verene n’abana be batatu Iliza Alain, Izere Arsene na Icyeza Alida.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza cyane abanyarwanda kutugarurira iri irushanwa risobanuye byinshi kandi ridufitiye umumaro! "Welcome I Huye"

Peter yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Murakoze cyane rwose, iri rushanwa rizaba ari akanya Keza kubihuye, ni byiza cyane kuri kaminuza ya UTB ifite team ikomeye cyane, abana bakiri bato bakwiga kuri UTB inzozi zabo zikaba impamo, Nanjye mfite umuhungu Wanjye ndahamwohereza mukwa 9 aratangira kuri UTB

sebupeace yanditse ku itariki ya: 1-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka