Hari gushakwa uko Abanyarwanda bakoroherezwa gukina muri Finland

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda aratangaza ko u Rwanda ruri mu biganiro na Finland mu korohereza Abanyarwanda kuhakina

Nkurunziza Gustave Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda (FRVB) aganira na KT Radio mu kiganiro cy’imikino KT Sports, yatangaje ko ubu bari gukora ibishoboka byose ngo abakinnyi b’Abanyarwanda bazamure urwego rw’imikinire yabo, ndetse hanongerwe umubare w’abakina nk’ababigize umwuga.

Nkurunziza Gustave, Umuyobozi wa FRVB
Nkurunziza Gustave, Umuyobozi wa FRVB

Nk’uko Nkurunziza Gustave yabitangaje, ngo mu minsi mike intumwa zo muri Finland ziraza mu Rwanda kuganira n’abayobozi ba FRVB.

Amakuru yabo turayamenya kubera aba agents dufite, abakinnyo bose bameze neza bari gukina usibye Mukunzi amaze iminsi afite akabazo mu ivi, ariko ubu yatangiye imyitozo nyuma yo gukorerwa operation.

Yagize ati “Hari Komisiyo ya Finland ishaka kuza mu Rwanda kugira ngo irebe uburyo dukora, dushobore kuba twagirana amasezerano y’igihe kirekire, ku buryo abakinnyi dushobora kuzajya tubohereza muri Finland ku buryo bworoshye.”

Ibiganiro nibigenda neza na Finland, abakinnyi bakina hanze bashobora kwiyongera
Ibiganiro nibigenda neza na Finland, abakinnyi bakina hanze bashobora kwiyongera

Nkurunziza Gustave kandi yatangaje ko bishimira ko ubu bafite abakinnyi benshi bakina hanze y’u Rwanda, ndetse bakaba babasha no gukurikira amakuru y’abo umunsi ku wundi.

Ubu u Rwanda rufite abakinnyi bagera kuri batandatu bakina hanze y’u Rwanda.umukinnyi umwe mu Buyapani (Yakan Lawrence), 2 muri Finland Musoni Fred na Nelson Murangwa, umukinnyi umwe muri Bulgaria (Mukunzi Christophe) , muri Qatar ubu hari Madson, hari n’umukobwa witwa Seraphine Mukantambara nawe ubu uri gukina muri Bulgaria.

Abakurikiranira hafi bemeza ko Volleyball ari umwe mu mikino u Rwanda rufitemo impano
Abakurikiranira hafi bemeza ko Volleyball ari umwe mu mikino u Rwanda rufitemo impano

Kugeza ubu igihugu cya Finland ni kimwe mu bihugu byateye imbere cyane mu mukino wa Volleyball, aho ubu ku rutonde rw’uko amakipe akurikirana ku rwego rw’isi kiza ku mwanya wa 17 mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 65.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka