FRVB ibona kubura kwa Rayon Sports byaragabanije uburyohe bwa Shampiyona

Nkurunziza Gustave abona kuba Rayon Sports yaravuye muri SHampiona ari imwe mu mpamvu zatumye abafana batakitabira imikino ya Shampiona cyane

Ubwo yaganiraga na KT Radio, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda Nkurunziza Gustave, yatangaje ko abona isura muri Volleyball itahindutse cyane, gusa bagabanutse cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Abafana ba Rayon Sports bari baramaze kwiganza muri Shampiona ya Volleyball
Abafana ba Rayon Sports bari baramaze kwiganza muri Shampiona ya Volleyball

Zimwe mu mpamvu abona zabiteye, harimo guhungabana kw’ikipe ya Rayon Sports Volleyball Club byatumye abafana cyane cyane abareberaga imikino i Kigali bagabanuka, ndetse na bamwe mu bakinnyi bagiye hanze.

"Isura y’abafana nta cyahindutse, gusa ihungabana rya Rayon Sports ryagabanyije abantu, kuko Rayon ikivuka n’abatari bazi Volley bahise bahaguruka bakajya baza kureba imikino, gucika intege byahungabanyije Shampiona, iyo umunyamuryango yari afite imbaraga zigatakara ni ikibazo, gusa ubu twashatse andi makipe afite imbaraga nka za REG na Gisagara"

"I Kigali baragabanutse kubera no kumva ko hari abakinnyi bari bakomeye banazwi cyane bagiye hanze, ubu tari gushaka uko twakwakira imikino ya Zone 5, ku buryo na ba bakinnyi bagiye abantu bongera kubabona, wa mwuka wari uhari ukagaruka" Nkurunziza Gustave aganira na Kigali Today

Aho Rayon Sports yakiniraga habaga abafana buzuye, aha yari i Ngoma ikina na INATEK
Aho Rayon Sports yakiniraga habaga abafana buzuye, aha yari i Ngoma ikina na INATEK

Kugeza ubu hari bamwe mu bakinnyi batari gukina muri Shampiona y’u Rwanda barimo umwe mu Buyapani (Yakan Lawrence), 2 muri Finland Musoni Fred na Nelson Murangwa, umukinnyi umwe muri Bulgaria (Mukunzi Christophe) , muri Qatar ubu hari Madson.

Kugeza ubu Shampiona y’uyu mwaka mu mukino wa Volleyball mu Rwanda igeze ku munsi wayo wa kane, aho iyobowe na IPRC y’Amajyepfo mu makipe 8 ari kuyikina atarimo ikipe ya Rayon Sports

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rayon yacu garuka utsinde amaseti atatu nkuko ujya udushimisha muri foot aho utsinda 4G

BAHATI Adrien yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka