APR yihariye umunsi wa mbere wa Memorial Rutsindura-Amafoto

Umunsi wa mbere w’irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wihariwe n’ikipe ya APR Vc yageze ku mukino wa nyuma mu bagabo n’abagore

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 01 Nyakanga 2017 mu karere ka Huye na Gisagara hatangiye ku nshuro ya 15 irushanwa ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wahoze ari umwalimu w’ikilatini n’Umuziki, umutoza wa Petit seminaire Virgo Fidelis, n’Ikipe y’Igihugu y’Abagore.

APR Vc mu bagore yitwaye neza igera ku mukino wanyuma, aho izahura na Rwanda Revenue
APR Vc mu bagore yitwaye neza igera ku mukino wanyuma, aho izahura na Rwanda Revenue

Ni irushanwa ku munsi waryo wa mbere ryaranzwe guhangana ku makipe yose yaba akina icyiciro cyambere, ndetse n’abafana benshi aho amakipe yari yaryitabiriye yatangiye akina imikino y’amajonjora hagati yayo mu byiciro 5 byakinwe kuri uyu wa gatandatu .

Muri Gymanse ya Gisagra naho habereye imikino
Muri Gymanse ya Gisagra naho habereye imikino
Iyi mikino yabereye ku bibuga byinshi bya Huye na Gisagara
Iyi mikino yabereye ku bibuga byinshi bya Huye na Gisagara

Iri rushanwa ryatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu hakinwa imikino y’amajonjora mu masaha ya mu gitondo , imikino ya ½ mu masaha y’Ijoro n’Umikino wa nyuma muri volley ball ikinirwa ku musenyi.

Imikino yakinwe mu byiciro 5, icy’abagabo bakina icyiciro cya mbere (Serie A) ,Icyiciro cya kabiri ( Serie B), Icyiciro cy’abagore, Icyiciro cy’abakanyujijeho muri volleyball na volley ball yo ku musenyi Beach Volley Ball.

Abaturage ba Huye na Gisagara bishimiye ko yari yasaranganijwe mu mpande zombi, ku bibuga bya IPRC Y’amajyepfo, Gymnase ya Gisagara ,Gymnase ya Kaminuza y’URwanda ,ENDP –Karubanda no ku bibuga bya Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda.

Uko gahunda y’Imikino ya nyuma iteye n’uko amakipe ahura

Mu bakobwa APR VC irahura na RRA Saa tatu za mu gitondo ku kibuga cya Petit Seminaire Karubanda, abagabo Icyiciro cya kabiri Umukino wa nyuma urahuriraho amakipe asanzwe ari abakeba ariyo Petit seminaire Virgo Fidelis na GS Officiel de Butare I Saa tatu za mu gitondo ,

Umukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagabo bakina icyiciro cya mbere urahuriraho APR VC na REG amakipe yari aherutse no guhura ku mukino wa nyuma mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka APR Igatsinda REG, uyu mukino wo uteganijwe ku isaha ya Saa ine n’igice.

Imikino ya Volley ball yo ku musenyi yari yitabiriwe n’amakipe atatu yagendaga ahura yose hagati yayo yo yashojwe ikipe y’Umucyo ariyo yegukanye igikombe , Ikipe yarimo Kayiranga Albert na mugenzi we bakorana muri kaminuza yo yarangije iri ku mwanya wa kabiri. Uretse iyo mikino ya nyuma iteganijwe ejo hanateganijwe imikino y’icyiciro cy’abiga mu cyiciro rusange (Tronc Commun) n’abiga mu mashuri abanza ibi byiciro byombi bizahera muri ½ .

Umuhango wo gutanga ibikombe uteganyijwe kuri iki Cyumweru ukazaba unarimo umukobwa wa Alphonse Rutsindura , ILIZA Alaine usanzwe uba muri Canada, aho mu bana be 4 yari yarabyaranye n’Umugore we, Mukarubayiza Verene ari we warokotse abandi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bari kumwe n’abo babyeyi babo.

Mu mwaka ushize iki gikombe cyari cyegukanwe n’ikipe ya UTB mu bagabo, ntibashije kugera ku mukino wa nyuma kuri iyi nshuro.

Andi mafoto

Amafoto: Sesonga Junior

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka