APR Vc ntiyahiriwe n’igikombe cy’Afurika iri gukina muri Tunisia

Ikipe ya APR Volleyball Club ihagarariye u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bakobwa kiri kubera muri Tunisia, iraza guhatanira kuva ku mwanya wa 9 kugera kuri 12

Ni irushanwa ryatangiye taliki ya 07 Mata 2017, ubwo mu Rwanda twatangiraga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, rikaba rigomba gusozwa mu mpera z’iki Cyumweru.

Iyi kipe iri gukina yambaye umwambaro w'ikipe y'igihugu
Iyi kipe iri gukina yambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu

Ikipe ya APR Volleyball Club yari mu itsinda rimwe na Pipeline (Kenya), Sonatrach (Algeria) na Bafia (Cameroun), yaje gutsindwa imikino ibiri itsinda umwe, ntiyabasha kuza mu makipe abiri ya mbere yabonye itike ya 1/4, biza gutuma APR VC ikina mu makipe ahatanira kuva ku mwanya wa 9 kugera ku wa 16.

Mu mukino APR Vc yaraye ikinnye, yaje gutsinda ikipe ya Bejaia yo muri Algeria amaseti 3-0 (25-21, 25-19, 25-16), ikaza kongera gukina umukino wo guhatanira kuva ku mwanya wa 9 kugera kuri 12.

 

Ikipe ya APR Vc ihagarariye u Rwanda muri Tunisia, imaze gutsindwa kabiri itsinda kabiri
Ikipe ya APR Vc ihagarariye u Rwanda muri Tunisia, imaze gutsindwa kabiri itsinda kabiri

Uko imikino ya 1/4 yaraye igenze

Carthage (Tunisia) yatsinze Sfaxien (Tunisia) 3-1 (27-25, 25-15, 23-25, 25-23)
Shams (Egypt) itsinda Injis (Cameroun) 3-0 (25-12, 25-19, 25-16).
Ahly (Egypt) itsinda GSP (Algeria) 3-0 (25-20, 27-25, 25-10)
Prisons (Kenya) itsinda Pipeline (Kenya) 3-2 (13-25, 28-26, 25-19, 23-25 15-13)

Imikino yo guhatanira umwanya wa 9 kugera 16

Ndejje (Uganda) yatsinze ARSU (Seychelles) 3-2 (20-25, 25-21, 21-25, 25-21, 15-10)
FAP (Cameroun) yatsinze Asec (Cote d’Ivoire) 3-0 (25-15, 25-19, 25-10)
Marsa (Tunisia) yatsinze Bafia (CMR) 3-1 (17-25, 25-5, 25-15, 25-20)
Army (Rwanda) yatsinze Bejaia (Algeria) 3-0 (25-21, 25-19, 25-16)

Imikino ya 1/2 iteganyijwe

Carthage (TUN) v Prisons (KEN)
Shams (EGY) v Ahly (EGY)

Guhatanira umwanya wa 5 kugera ku wa 8

Sfaxien (TUN) v Pipeline (KEN)
Injis (CMR) v GSP (ALG)

Guhatanira kuva ku mwanya wa 9 kugera ku wa 12

Ndejje (UGA) v Army (RWA)
FAP (CMR) v Marsa (TUN)

Guhatanira kuva ku mwanya wa 13 kugera ku wa 16

ARSU (SEY) v Bejaia (ALG)
Asec (CIV) v Bafia (CMR)

Andi mafoto ya APR Vc muri Tunisia

Bifatanyije n'abandi banyarwanda kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bakinaga bambaye agatambaro ko kwibuka
Bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bakinaga bambaye agatambaro ko kwibuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turabakunda ariko mugerageze muhindure imyenda kuko ninkho ntacyo mwambaye ndebera no 8 nukuri cyose cyose ahahah

kay yanditse ku itariki ya: 17-04-2017  →  Musubize

hhhhh.ni hatari reba c uriya wambaye imyenda itariho numero biteye ubwoba.bahindure kbsa.

MUTAGOMA Jean yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka