APR VC mu bagore na REG mu bagabo zegukanye Memorial Rutsindura

Mu mikino yo kwibuka Nyakwigendera Alphonse Rutsindura ufatwa nk’imwe mu nkingi z’umukino wa volleyball mu Rwanda, REG mu bagabo na APR y’abagore ni zo zegukanye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 16.

REG yisubije iki gikombe yari ifite umwaka ushize
REG yisubije iki gikombe yari ifite umwaka ushize

Muri kimwe cya kabiri ikipe ya Gisagara yari isanzwe ifite igikombe cya shampiyona yatunguwe itsindwa na REG seti 3-2, isezererwa itageze ku mukino wa nyuma.

Abafana bari benshi nubwo izuba ryari ryinshi
Abafana bari benshi nubwo izuba ryari ryinshi

Gisagara isanzwe ikoresha ingengo y’imari ya miliyoni 80Frw yifuzaga kwegukana iri rushanwa ryo kwibuka Rutsindura ukomoka mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara.

Zimwe mu mpamvu zatumye Gisagara itsindwa ni ukugorwa n’ibibuga byo hanze (Outdoor), kuko isanzwe imenyereye gukinira muri Gymnase (indoor), aho Nyirimana Fidele utoza iyi kipe yavuze ko benshi mu bakinnyi babo bakinnye hanze bibagora gukinira ku bibuga byo hanze kubera izuba na sima.

Uwundi mukino wa kimwe cya kabiri APR yatsinze UTB biyihesha kujya ku mukino wa nyuma .

Mbere y’uko hakinwa umukino wa nyuma, habanje ubuhamya bwa Mbaraga Alexis wari Kapiteni wa Petit Seminaire ubwo yatizwaga na Rutsindura agaruka ku bihe byiza bagiranye.

Yavuze ku kwitanga kwe no gukunda abakinnyi be aho yabafataga nk’abana be, nyuma hakurikiyeho umunota wo kumwibuka, umukino wa nyuma wari utegerejwe cyane uratangira.

Abakinnyi ba REG bategereje umupira
Abakinnyi ba REG bategereje umupira

Ku mukino wa nyuma APR ifashijwe na Yves Mutabazi wigaragaje cyane ku mukino wa nyuma yatsinze REG amaseti abiri ya mbere, aho iya mbere yatsinze bigoranye kuri 32 kuri 29, seti ya kabiri iyitsinda byoroshye 25-20.

Kubera ko hagombaga kugaragara utsinze ari uko atsinze seti 3, hagombaga gukinwa seti ya gatatu, REG iyitsinda kuri 25-18, bituma bajya kuri seti ya Kane nayo REG yatsinze bakajya kuri Seoul.

APR yari yatangiye umukino neza yaje kuvunikisha kapiteni wayo Yves Mutabazi wari wagoye REG itangira gusubira inyuma.

REG yari igizwe n’abakinnyi nka Ntagengwa Olivier, Ndamukunda Flavier, Otama Saviour n’abandi yatsinze seti ya kabiri banganya seti 2 kuri 2, bajya ku gace ka Seoul REG yatsindiyeho APR 15-11.

Mu bagore APR itari yagatwaye iki gikombe yacyegukanye itsinze ku mukino wa nyuma RRA yajyaga ibagora seti 3 kuri imwe.

Ikipe ya APR y'Abagore ishyikirizwa igikombe
Ikipe ya APR y’Abagore ishyikirizwa igikombe

Uko batsindanwe mu bindi byiciro, mu kiciro cya serie B:

Igikombe cyegukanwe na GSOB yatsinze ST Joseph Kabgayi hitabajwe seti ya Seoul, mu kiciro cy,abavetera (veterans) ikipe ya Droujba y’i Kigali niyo yegukanye igikombe itsinze Kimisagara.

Mu biga mu kiciro rusange (tronc commun) Petit Seminaire Karubanda yatsinze GSOB seti 2-0.

Naho mu kiciro cy’amashuri abanza igikombe cyegukanwe na EP Tumba yatsindiye Simbi ku mukino wa nyuma.

Muri beach volleyball, abegukanye igikombe ni umutoza Mana Jean Paul na Mbonyuwontuma Jean Luc wahoze ari umutoza.

Mu mwaka ushize iki gikombe cyari cyegukanwe na REG mu bagabo na RRA mu bagore.

Andi mafoto ya Memorial Rutsindura ku munsi wa nyuma

Ntagengwa Olivier (wunamye), ni umwe mubo REG igenderaho
Ntagengwa Olivier (wunamye), ni umwe mubo REG igenderaho
Padiri Claude Tarbot umaze imyaka isaga 40 mu Rwanda, yigishije Rutsindura muri seminari nto ya Karubanda
Padiri Claude Tarbot umaze imyaka isaga 40 mu Rwanda, yigishije Rutsindura muri seminari nto ya Karubanda
Yves Mutabazi kapiteni wa APR yari yazonze REG ku maseti abiri ya mbere
Yves Mutabazi kapiteni wa APR yari yazonze REG ku maseti abiri ya mbere
Yves Mutabazi (wasimbutse) yaje kuvunika ava mu mukino
Yves Mutabazi (wasimbutse) yaje kuvunika ava mu mukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka