Amakipe y’u Rwanda muri Sitting Volleyball yarangije amajonjora adatsinzwe

Ikipe z’u Rwanda (Abagabo n’abagore) z’abafite ubumuga zisoje imikino y’amatsinda zidatsinzwe mu gikombe cy’Afurika cya Sitting Volleyball

Mu mukino watangiye Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, u Rwanda rwaje kuwutsinda ku maseti Maroc amaseti atatu ku busa, iya mbere u Rwanda ruyitsinda amanota 25 kuri 18 ya Maroc, iya kabiri u Rwanda rutsinda amanota 25 kuri 23 ya Maroc naho iya gatatu u Rwanda ruyitsinda ku manota 25 kuri 13 ya Maroc

U Rwanda rwatsinze umukino wa Maroc ruhita rwerekeza 1/2
U Rwanda rwatsinze umukino wa Maroc ruhita rwerekeza 1/2
Perezida wa Sena Hon. Bernard Makuza ashimira umutoza w'ikipe y'u Rwanda
Perezida wa Sena Hon. Bernard Makuza ashimira umutoza w’ikipe y’u Rwanda

Mu bagore, u Rwanda naho rwasoje imikino yo mu matsinda rudatsinzwe umukino n’umwe, aho kuri uyu munsi rwatsinze Kenya amaseti atatu ku busa, iya mbere u Rwanda rwatsinze amanota 25 ku 8 ya Kenya, iya 2 Rwanda 25-21 Kenya, iya 3 Rwanda 30-28 Kenya.

Aya makipe yombi asanzwe ahanganye ku rutonde rw'uko ibihugu bikurikiranye ku isi
Aya makipe yombi asanzwe ahanganye ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikiranye ku isi
Abakinnyi b'u Rwanda bishmira intsinzi
Abakinnyi b’u Rwanda bishmira intsinzi

Kuri uyu wa Gatandatu haraza gukinwa imikino ya 1/2, aho mu bagore u Rwanda ruzahura na DR Congo, naho mu bagabo u Rwanda rugahura na Algeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka