Umunsi wa nyuma wa Niyigaba Vincent waririmbye ‘Izuba rirarenze’

Nyakwigendera Niyigaba Vincent wamenyekanye mu ndirimbo bakunze kwita iza ‘buracyeye’ cyane cyane Izuba rirarenze, Nyaruka nyarukirayo, Nkubwire iki na Yanze gutaha mbigire nte? Ni umwe mu bahanzi bo hambere bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Niyigaba Vincent n'uwo bashakanye Nyirandagijimana Epiphanie, bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Niyigaba Vincent n’uwo bashakanye Nyirandagijimana Epiphanie, bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Niyigaba Vincent ukomoka ahahoze ari Komine Kibaye muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Murenge wa Mugombwa Akarere ka Gisagara, yavutse mu 1952 ari uwa gatatu mu bana barindwi, ariko hasigaye batatu.

Usibye kuba yari umuhanzi, umuririmbyi n’umucuranzi, Niyigaba yari impuguke mu bijyanye n’ubuhinzi (agronome).

Amashuri yisumbuye yayize mu Rwunge rw’Amashuri rwa Leta rwa Butare (Groupe Scolaire Officiel de Butare), arangije abona akazi muri kaminuza yigishaga ibya radiyo (Université Radio-Phonique de Gitarama).

Nyuma yaramaze gushinga urugo, Niyigaba yagiye gukomereza amasomo mu Bufaransa ahava afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri, agaruka mu Rwanda abona akazi mu biro byari bishinzwe gutegura amasomo (Bureau Pédagogique), byabaga muri Minisiteri y’Uburezi, avayo ajya mu y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Mu 1991, Niyigaba yagiye muri Uganda mu bikorwa by’ubucuruzi bwite, agarutse bamwirukana mu kazi bavuga ko ari icyitso cya FPR Inkotanyi. Icyo gihe hari hashize amezi macye Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora u Rwanda, yamburwa n’uburenganzira bwo kongera kubona akazi muri leta ukundi nk’uko umuhungu we Niyigaba Honoré yabibwiye KT Radio.

Honoré ati “Amaze kwirukanwa, yaje kubona akazi mu mushinga utari uwa leta wateraga inkunga abanyabukorikori, kuko mbere ya 91 yigeze kujya mu mahugurwa muri Amerika, ashobora kuba yari afite aho ahuriye n’ubukorikori; ariko ako kazi nako ntiyagatinzemo, kuko barakomeje baramukurikirana baramwirukanisha.”

Umuhungu we akomeza avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ijya kuba, Niyigaba Vincent yari amaze nk’umwaka nta kazi afite, ariko yari yaratangiye kugerageza umushinga w’ikigo gito gitwara abagenzi muri taxi kuko yari afite imodoka ebyiri, imwe ari we uyitwarira indi ifite umushoferi.

Umuryango wa Niyigaba Vincent wari utuye mu Cyahafi mu Mujyi wa Kigali, ari naho yicanywe n’uwo bashakanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’umwana umwe w’umuhungu, harokoka babiri barimo impfura yabo Niyigaba Honoré na mushiki we Imuragire Germaine.

Niyigaba Honoré arabyibuka nk’ibyabaye ejo kuko yari afite imyaka 14

Honoré ati “Haje igitero cy’abantu nka 30, ndabyibuka hari ku itariki 28 z’ukwa Kane, uwari ukiyoboye ni umuntu wari uzi mu rugo kandi azi ko dufite imitungo, hanyuma bafata papa, mama na murumuna wanjye babajyana ku muhanda. Kubera ko yashakaga gusahura imitungo y’iwacu wenyine, yaramfashe ansunikira ku ruhande, abandi babajyana ku muhanda barabarasa, njyewe njya kwihisha ahandi, ariko aza kumvumbura kuko yagiraga ngo nze kumwereka aho mu rugo bari bahishe ibintu by’agaciro.”

Niyigaba Honoré, umuhungu wa Niyigaba Vincent
Niyigaba Honoré, umuhungu wa Niyigaba Vincent

Ni nako byagenze kandi, kuko wa mwicanyi yagarutse inyuma aramushakisha aramubona amusubiza mu rugo ngo amwereke aho ababyeyi bashyiraga amafaranga n’ibindi bintu by’agaciro.

Honoré akomeza agira ati “Usibye ibintu bimwe na bimwe by’agaciro bari bashyize mu kazu k’igikoni, ibindi byari ahagaragara, ndabimwereka byose arabitwara, ariko akomeza kumbaza aho amafaranga ari mubwira ko ntayo, ahita anjyana ku muturanyi wacu amutera ubwoba maze amuha amafaranga ngo atanyica.”

Uwo mwicanyi amaze gushyikira amafaranga, yakomeje kungendana Honoré, bumaze kwira ajya gusengerera bagenzi be, abwira Honoré ngo nagende azagwe ku bandi, ariko asubira kwihisha iwabo.

Ku bw’amahirwe uwari papa we wa batisimu yaje kumenya ko umwana akiriho ajya kumuzana, jenoside irangira ari ho ari, gashiki ke ka bucura nako kari kahunganywe n’uwari umukozi wabo mbere y’igitero kabashije kubaho barokoka ari babiri.

Kurikira ikiganiro cyose hano:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka