Zone 5: U Rwanda rurakina na Uganda mu mukino wa nyuma w’irushanwa

Kuri uyu wa gatandatu, u Rwanda rurakina na Uganda umukino wa kane ari nawo wa nyuma mu irushanwa ry’akarere ka gatanu ririmo kubera mu Rwanda, nyuma hakaza guhita hamenyekana amakipe atatu agomba gukomeza mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.

Umukino w’u Rwanda na Uganda utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ntoya i Remera, urakurikira uza guhuza Kenya n’u Burundi kuva saa kumi.

Uretse Misiri yaje mu mikino y’akarere ka gatanu yaramaze kubona itike yo kujya mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora y’igikombe cy’isi ikanasoza imikino yayo i Kigali idatsinzwe, andi makipe yo aracyashakisha uko yakomeza.

Gusa u Rwanda rufite amahirwe menshi yo gukomeza kuko kugeza ubu mu mikino itatu rwakinnye, rumaze gutsindamo ibiri, rukaba rwaratsinzwe na Misiri gusa, mu gihe Kenya yatsinze umukino umwe gusa ubwo yaitsindaga Uganda amaseti 3-0 kuri uyu wa gatunu, ari nabwo Misiri yasozaga imikino yayo itsinze Burundi amaseti 3-0.

Uganda nayo yatsinze umukino umwe gusa itsinda u Burundi, bwo bukaba ari nta mukino n’umwe buratsinda kuko bwatsinzwe imikino itatu, bukaba busigaje gushakira intsinzi kuri Kenya kuri uyu wa gatandatu, gusa n’iyo bwatsinda byaba ari ishema gusa kuko amahirwe yabwo yo gukomeza yamaze kurangira.

Mu gihe u Rwanda rwatsinze Uganda kuri uyu wa gatandatu, cyangwa se rukanatsindwa ariko rwinjije nibura iseti, rurahita rukomeza mu mikino y’icyiciro cya nyuma cy’amajonjora y’igikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.

Muri iyo mikino ya nyuma y’amajonjora izaba muri Mutarama umwaka utaha, ikipe iza kuba iya kabiri mu mikino y’akarere ka gatanu, izahuriramo na Cameroon, Algeria, Nigeria na Gabon, naho iza kuba iya gatatu ikazakina na Misiri, Botswana, Zambia ndtese n’ ikipe izaba iya kabiri mu karere ka kabiri.

Zone 5: U Rwanda rurakina na Uganda mu mukino wa nyuma w’irushanwa

Kuri uyu wa gatandatu, u Rwanda rurakina na Uganda umukino wa kane ari nawo wa nyuma mu irushanwa ry’akarere ka gatanu ririmo kubera mu Rwanda, nyuma hakaza guhita hamenyekana amakipe atatu agomba gukomeza mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.

Umukino w’u Rwanda na Uganda utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade ntoya i Remera, urakurikira uza guhuza Kenya n’u Burundi kuva saa kumi.

Uretse Misiri yaje mu mikino y’akarere ka gatanu yaramaze kubona itike yo kujya mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora y’igikombe cy’isi ndetse ikaba yarasoje imikino yayo i Kigali idatsinzwe na rimwe, andi makipe yo aracyashakisha uko yakomeza.

Gusa u Rwanda rufite amahirwe menshi yo gukomeza kuko kugeza ubu mu mikino itatu rwakinnye, rumaze gutsindamo ibiri, rukaba rwaratsinzwe na Misiri gusa, mu gihe Kenya yatsinze umukino umwe gusa ubwo yaitsindaga Uganda amaseti 3-0 kuri uyu wa gatun, ari nabwo Misiri yasozaga imikino yayo itsinze Burundi amaseti 3-0.

Uganda nayo yatsinze umukino umwe gusa itsinda u Burundi, bwo bukaba ari nta mukino n’umwe buratsinda kuko bwatsinzwe imikino itatu, bukaba busigaje gushakira intsinzi kuri Kenya kuri uyu wa gatandatu, gusa n’iyo bwatsinda byaba ari ishema gusa kuko amahirwe yabwo yo gukomeza yamaze kurangira.

Mu gihe u Rwanda rwatsinze Uganda kuri uyu wa gatandatu, cyangwa se rukanatsindwa ariko rwinjije nibura iseti, rurahita rukomeza mu mikino y’icyiciro cya nyuma cy’amajonjora y’igikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.

Muri iyo mikino ya nyuma y’amajonjora izaba mu kwezi kwa 1/2014, ikipe iza kuba iya kabiri mu mikino y’akarere ka gatanu, izahuriramo na Cameroon, Algeria, Nigeria na Gabon, naho iza kuba iya gatatu ikazakina na Misiri, Botswana, Zambia ndtese n’ ikipe izaba iya kabiri mu karere ka kabiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka