Zone 5: U Rwanda, Misiri na Kenya yakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora y’igikombe cy’isi

Nyuma yo gutsinda Uganda amaseti 3-0 mu mukino wa nyuma w’imikino y’akarere ka gatanu yaberaga i Kigali, u Rwanda rwabonye itike yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora y’igikombe cy’isi mu mukino wa volleyball kuko rwaje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Misiri, naho Kenya ifata umwanya wa gatatu.

Mu mukino wahuje u Rwanda na Uganda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/11/2013, u Rwanda rwawitwayemo neza, maze mu gihe kingana n’isaha imwe n’iminota 30, ikipe itozwa na Paul Bitok itsinda bitayigoye Uganda amaseti 3-0.

Iseti ya mbere yarangiye u Rwanda rufite amanota 25-18, iseti ya kabiri niyo yashatse kugorana kuko u Rwanda rwayitsinze ku manota 25-23, ariko iya gatatu yo ruyitsinda ku manota 25-19.

Iyo ntsinzi yatumye u Rwanda rufata umwanya wa kabiri mu karere ka gatanu nyuma ya Misiri yatsinze amakipe yose uko ari ane yari ihanganye nayo muri iri rushanwa.

U Rwanda rwo uretse umukino rwatsinzwemo na Misiri, rwatsinze andi makipe yose ruhereye ku Burundi rwatsinze amaseti 3-0, rutsinda Kenya amaseti 3-2, runatsinda Uganda amaseti 3-0.

Ikipe ya Kenya nayo yabonye itike yo gukomeza mu majonjora ya nyuma kuko aka karere ka gatanu kari kagenewe imwanya itatu.

Kenya yafashe umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda u Burundi kuri uyu wa gatandatu amaseti 3-0, Kenya kandi yari yaranatsinze Uganda amaseti 3-0 ariko itsindwa na Misiri ndetse n’u Rwanda.

Uganda yatsinze umukino umwe gusa ubwo yatsindaga u Burundi amaseti 3-0, hamwe n’u Burundi bwarangije irushanwa butabashije gutsinda umukino n’umwe ahubwo butsindwa buri gihe amaseti 3-0, zombi zahise zisezererwa.

Mu mikino y’amajonjora ya nyuma izaba umwaka utaha, u Rwanda ruzaba ruri mu itsinda rya mbere rizaba riyobowe na Cameroun, hakazaba harimo kandi Algeria, Nigeria ndetse na Gabon.

Kenya yabaye iya gatatu izajya mu itsinda rya kabiri ririmo Misiri ari nayo izaba iriyoboye, hakazaba harimo kandi Botswana, Zambia ndetse n’ikipe izaba iya kabiri mu mikino irimo guhuza amakipe yo mu karere ka kabiri.

Itsinda rya gatatu rizaba rigizwe na Tunisia ari nayo izaba iriyoboye, Seychelles Congo Brazzaville, Niger ndetse n’ikipe izaba iya mbere mu mikino y’akarere ka kabiri.

Nyuma y’ayo manjonjora ya nyuma, ikipe ya mbere muri buri tsinda (amakipe atatu yose hamwe), niyo azajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka