Urujijo ku ihagarikwa rya Simukeka wari gukina imikino Olempike

Nyuma y’aho umunyarwanda akuwe ku rutonde rw’abazakina Imikino Olempike izabera muri Brazil mu kwezi gutaha, hakomeje kwibazwa icyakuye uyu mukinnyi ku rutonde

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 19 Nyakanga 2016, ni bwo hasohotse itangazo rigenewe abanyamakuru ryavugaga ko umukinnyi w’umunyarwanda mu mikino yo gusiganwa ku maguru witwa Simukeka Jean Baptiste yamaze gukurwa ku rutonde rw’abakinnyi bazakina imikino Olempike, bikaba byatangajwe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino Olempike.

Ubwo butumwa bwavugaga ko irushanwa SIMUKEKA yashakiyemo minima (ibihe bimwemerera kwitabira imikino olempike) ryabereye mu Butaliyani, ritari mu yemewe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino ngororamubiriri.

Uyu SIMUKEKA, yari yabonye itike imwemerera kujya gukina iyi mikino Olempike, mu marushanwa ya Marathon (42kms) azwi ku zina rya Reggio Emilia Marathon yabereye mu Butaliyani ya 13 Ukuboza 2015, aho yakoresheje 2hrs,17mins,14 secs, mu gihe kugira ngo wemererwe byibuze uba wakoresheje 2hrs,19mins,00secs kumanura.

Simukeka Jean Baptiste wari wabaye uwa kabiri mu marushanwa yabereye mu Butaliyani
Simukeka Jean Baptiste wari wabaye uwa kabiri mu marushanwa yabereye mu Butaliyani

Federasiyo y’imikino ngororamubiri mu Rwanda ngo iracyabikurikirana ...

Ndacyayisenga Jean Pierre Umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yadutangarije ko bakiri gukurikirana impamvu nyamukuru yatumye uyu mukinnyi akurwamo

Yagize ati " Muri Federasiyo turacyabikurikirana, ntabwo turamenya neza amakru, turashaka kumenya neza aho byavuye, twavuganye n’abayobozi babihugukiwe bo muri Federasiyo mpuzamahanga"

Ku rubuga rwa IAAF bagaragaza ibihe Simukeka yakoresheje muri iri siganwa bavuga ko ritemewe
Ku rubuga rwa IAAF bagaragaza ibihe Simukeka yakoresheje muri iri siganwa bavuga ko ritemewe

"Federasiyo y’Abataliyani yatubwiye ko irushanwa ryemewe, ndetse inatubwira ko babifitiye ibyangombwa, kandi no ku rubuga rw’ishyirahamwe mpuzamahanga, hagaragara ho iko ibihe Simukeka yakoresheje muri iryo rushanwa babyemera"

Ntibyashoboka ko yakina irindi siganwa mu gihe gito gisigaye

Mu mategeko agenga amasiganwa, ntabwo byemewe ko umukinnyi yakina Marathon ebyiri mu byumweru bitatu, bivuga ko Simukeka bitoroshye kuba yazakina iyi mikino izabera muri Brazil mu kwezi gutaha.

Ku rundi ruhande, umwe mu bakinnyi bazwi muri uyu mukino cyane mu Rwanda ndetse wanagiye yitwara neza ku rwego mpuzamahanga, ndetse ubu akaba abarizwa mu Bufaransa mu masomo y’ubutoza ari we Disi Dieudonné yadutangarije ko ku giti cye yumva hagakwiye kuba harakurikiranwe mbere niba iri rushanwa agiyemo ryujuje ibisabwa.

"Birababaje nko kuba mukinnyi wari waremerewe gukina iyi mikino kuva umwaka ushize kuba akuwemo ku munota wa nyuma, ubundi umukinnyi nawe agomba kubanza kumenya niba imikino agiye gukina yemewe, hari marushanwa aba arimo ahazamuka n’ahamanuka, akenshi usanga ayo masiganwa atemewe ku rwego mpuzamahanga"

"Habayeho uburangare ku mukinnyi, n’uburangare ku bayobozi ba Siporo mu Rwanda, mu myitegurire hagomba kuba ho kwitonda, Abayobozi nabo mbere yo gutangaza ko umukinnyi yamaze kwemererwa gukina imikino olempike, bagomba kubanza bakareba niba irushanwa yakinnye ryemewe, ndetse na mbere yo kumuhamagara ngo atangire imyiteguro"

Simukeka usanzwe akorera imyitozo mu Butaliyani, ubu ari gukorera imyitozo muri Kenya
Simukeka usanzwe akorera imyitozo mu Butaliyani, ubu ari gukorera imyitozo muri Kenya

Kuri ubu SIMUKEKA JEAN BAPTISTE ari muri Kenya aho yakoreraga imyitozo yo kujya mu mikino olempike izabera i Rio muri Brazil kuva taliki 05 kugeza kuya 21.08.2016

Simukeka Jean Baptiste ubu ukinira mu gihugu cy’u Butaliyani nk’uwabigize umwuga kuva muri 2009, yanakinnye mu ikipe ya APR athletics club hafi imyaka 10

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka