Kenya yongeye gusiga Abanyarwanda mu gusiganwa ku maguru

Ku munsi wa kabiri w’imikino ya gisirikare, Kenya yaje kwiharira imyanya ya mbere mu gusiganwa ku maguru byabaereye kuri Stade ya Kicukiro

Nk’uko bahabwaga amahirwe ndetse bazwi mu mukino wo gusiganwa ku maguru ku rwego mpuzamahanga, abakinnyi bakomoka muri Kenya bongeye kwiharira imidali mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru (Cross-country) ryabereye kuri Stade ya Kicukiro.

Abakomoka muri Kenya bambikwa imidali
Abakomoka muri Kenya bambikwa imidali

Mu gusiganwa mu rwego rw’abagore, abakinnyi batatu ba mbere babaye abo muri Kenya mu gihe Umunyarwanda waje yabaye uwa 12, naho mu bagabo naho batatu ba mbere baba abo muri Kenya mu gihe umunyarwanda Nzirorera Joseph ari we waje imbere ku mwanya wa 8.

Nzirorera Joseph waje imbere mu Banyarwanda mu cyiciro cy'abagabo
Nzirorera Joseph waje imbere mu Banyarwanda mu cyiciro cy’abagabo
Kenya yihariye imidari itatu y'imyanya ya mbere
Kenya yihariye imidari itatu y’imyanya ya mbere

Uko bakurikiranye

Abagore

1. Sheila Chepkiryi 31’17"18’" (Kenya)
2. Jyceline Chepkosgei 31’17"98’" (Kenya)
3. Sudy Chemutai 31’31"28’"(Kenya)
.
.

12. Iranzi Celine 33’25"32’"

Byagezeho imyenda imucikiraho
Byagezeho imyenda imucikiraho
Ikipe ya Uganda yaje ku mwanya wa kabiri muri rusange inyuma ya Kenya
Ikipe ya Uganda yaje ku mwanya wa kabiri muri rusange inyuma ya Kenya

Abagabo

1.Emmanuel Kipsang 27’15"68’" (Kenya)
2.Flanklin Celel 27’16"10’" (Kenya)
3.Stephen Arita 27’17"15’" (Kenya)
.
.
.
8. Nzirorera Joseph 28’20"00’" (Rwanda
12. Sebahire Eric (Rwanda)
14.Simukeka Jean Baptiste (Rwanda)
18. Manirafasha Primien (Rwanda)

Mu mikino yabanjirijwe nanone n’ibirori binogeye ijisho, Inganzo ngari zisusurutsa abitabiriye, abanya-Kenya basiga benshi baniharira ibihembo, bamwe muri bo bansukwaho utuzi ngo ubuzima butabacika, abafana nabo bararyoherwa, ni gutya byari byifashe mu mafoto...

Abafana ba Kenya nabo bati "Kenya Yetu"
Abafana ba Kenya nabo bati "Kenya Yetu"
Nzirorera Joseph wabaye uwa 8, na Sebahire Eric wabaye uwa 12
Nzirorera Joseph wabaye uwa 8, na Sebahire Eric wabaye uwa 12
Babyita "Gupirika"
Babyita "Gupirika"
Baramusukaho utuzi ngo barebe ko ..
Baramusukaho utuzi ngo barebe ko ..
Aha byari bigiye kwanga
Aha byari bigiye kwanga
Bati "Uzaze urebe u Rwanda rw'Abanyarwanda"
Bati "Uzaze urebe u Rwanda rw’Abanyarwanda"
Abafana baramutera akanyabugabo
Abafana baramutera akanyabugabo
"Umunyarwandakazi"
"Umunyarwandakazi"
Ni gutya ibirori byatangijwe
Ni gutya ibirori byatangijwe
Aha naho bati uzaze iwacu urebe inyambo, aho amata avuna imitozo, iwabo w'abeza mu rwa Gasabo
Aha naho bati uzaze iwacu urebe inyambo, aho amata avuna imitozo, iwabo w’abeza mu rwa Gasabo
Arabyina intsinzi ya kabiri muri aya marushanwa
Arabyina intsinzi ya kabiri muri aya marushanwa

Andi mafoto menshi wakanda AHA ukayareba

Amafoto: Muzogeye Plaisir/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka