Urubyiruko rwishimiye imikino yateguwe n’akarere mu kurwanya SIDA n’ibiyobyabwenge

Urubyiruko rukomeje gukangurirwa kwirinda SIDA no kurwanya ibiyobyabwenge binyuze mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare aho urubyiruko rwitabiriye iryo siganwa ku bwinshi.

Ni gahunda yatangijwe n’ubuyobozi bw’akarere kuwa 20 Gicurasi 2016 hamwe n’abaterankunga banyuranye.

Abasore n’inkumi bagera kuri 40 bitabiriye isiganwa bishimiye iyo gahunda bemeza ko izabafasha mu kwirinda icyorezo cya SIDA no kwirinda ibiyobyabwenge bibugarije.

Abasiganwa ku magare bahagurutse Nyakarambi berekeza Rusumo border
Abasiganwa ku magare bahagurutse Nyakarambi berekeza Rusumo border

Uwambajimana Domicien wabaye uwa mbere mu bahungu agira ati“iyi gahunda ni nziza, akenshi twishora mu ngeso mbi kubera kubura ubujyanama buhagije ariko ubu twigishijwe byinshi kandi no gusiganwa mbonye ko mbifitemo impano nkaba ngiye kubigira umwuga nihangira umurimo.

Mbere yo guhaguruka mu isiganwa ryanitabiriwe n'abakobwa
Mbere yo guhaguruka mu isiganwa ryanitabiriwe n’abakobwa

Mukaniyonsaba Jacqueline wahawe ibihembo mu bakobwa avuga ko amasiganwa bagenewe abagiriye akamaro.

Yagize ati“ nkora umwuga w’ubwarimu kandi nkoresha igare njya ku kazi, nitabiriye amasiganwa mbaye uwa kabiri, iki gikorwa gifite agaciro kuko natwe abakobwa dusanze imikino twahariraga abahungu tuyishoboye, inyigisho duhawe tugiye gukangurira abandi kwirinda kwishora mu busambanyi no kurwanya ibiyobyabwenge”.

Tugume Bernard ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kirehe avuga ko ari gahunda akarere kihaye yo kurinda SIDA mu rubyiruko no kurwanya ibiyobyabwenye binyuze mu mikino.

Ati“twateguye amarushanwa kuko ariyo urubyiruko rwibonamo, twaboneyeho kubaha amasomo yo kwirinda sida no kurwanya ibiyobyabwenge, ni kampanye twatangiye kandi izahoraho”.

Muri icyo gukorwa habayeho na gahunda yo kwipimisha ubwandu bwa SIDA k’ubushake.

Tugume avuga ko ari gahunda nziza yo gufasha urubyiruko kumenya uko ruhagaze.
Ati“habaye gupima buri wese wifuza kwipimisha SIDA,igishimishije nuko urubyiruko rwitabiriye iyo gahunda n’ubu ndabona ku murongo urubyiruko rugera kuri 300 rutegereje kwipimisha kandi bagahita babona ibisubizo,iyo wigishije urubyiruko ukarwereka ingaruka zo kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye bigabanya ubwandu bwa SIDA”.

Urubyiruko rwasiganwe ku magare Nyakarambi- Rusumo; Rusumo-Nyakarambi ku bahungu na Nyakarambi- Rusumo ku bakobwa hahembwa batanu ba mbere aho babiri ba mbere mu byiciro bitandukanye bahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 kandi uwitabiriye isiganwa wese ahabwa amafaranga ibihumbi birindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka