Umwera uturutse i bukuru ukwiye gukwira hose

Umwera uturutse i Bukuru ukwira hose, ni umugani baca mu Kinyarwanda, bashaka kuvuga ko urugero rutanzwe n’abakuru cyangwa se n’abayobozi, ari rwo abato cyangwa se abayoborwa bakurikiza.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bafata iya mbere mu gukangurira Abanyarwanda kwitabira Siporo
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bafata iya mbere mu gukangurira Abanyarwanda kwitabira Siporo

Rumwe mu ngero nyinshi zitangwa n’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu, ni ukwitabira Siporo rusange yitiriwe "Car Free Day", ifasha Abanyarwanda mu nzego zose kurwanya indwara zitandura.

Ku itariki ya 3 Ukuboza 2017,Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bifatanije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Ngarukakwezi.

Icyo gihe Perezida Kagame yanasabye ko iyo Siporo yakongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutanga umusanzu mu gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima buzira umuze.

Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day anasaba ko yakongerwa igihe kugira ngo irusheho gutanga umusaruro
Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day anasaba ko yakongerwa igihe kugira ngo irusheho gutanga umusaruro

Iyo siporo yari isanzwe ikorwa mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi, yahise ishyirwa no mu cyumweru cya gatatu, kugira ngo irusheho kugira akamaro.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 15 Nyakanga 2018, Madame Jeannette Kagame ari kumwe n’abanyamuryango ba Imbuto Foundation, nabwo bifatanije n’abatuye mu Mujyi wa Kigali muri iyo Siporo.

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba na we utajya ubura n’iyo Siporo, avuga ko Abanyarwanda bakwiye gufatira urugero ku bayobozi bakuru b’igihugu, bakarushaho kwitabira siporo badategereje Car Free Day iba kabiri gusa mu Kwezi.

Ati "Gukora siporo bikwiye kuba umuco, ntikorwe gusa kuri iyi minsi ibiri iba yarateganijwe mu kwezi.”

Madame Jeannette Kagame n'Abanyamuryango ba Imbuto Foundation muri Car Free day
Madame Jeannette Kagame n’Abanyamuryango ba Imbuto Foundation muri Car Free day

Mu butumwa yatanze kuri iki cyumweru, yagaragaje ko kuva mu 2016 Car Free day yatangira, abantu basaga ibihumbi bitandatu bamaze kwitabira igikorwa cyo kwipimisha indwara zitandura,gikorerwa muri iyo siporo.

Muri bo, 70% ni ab’igitsina gabo, binagaragaza ko umubare w’abagore bitabira iyo siporo ukiri hasi ugereranije n’uw’abagabo.

Mu bibazo bigaragara mu bipimishije, harimo icy’umubyibuho ukabije kigaragara cyane cyane ku bagore, n’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije kigaragara ko cyazibasira abagabo baramutse batitwararitse.

Ku bantu bari hejuru y’imyaka 40, Dr Diane Gashumba avuga ko ibipimo byafashwe bigaragaza ko basanganywe ibibazo by’umubyibuho ukabije ndetse n’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso .

Perezida Kagame nawe yatanze urugero ko kwipimisha indwara zitandura bifasha kwirinda kuruta kwivuza
Perezida Kagame nawe yatanze urugero ko kwipimisha indwara zitandura bifasha kwirinda kuruta kwivuza
Abitabiriye iyi Siporo bafashwa kwipimisha indwara zitandura bakamenya uko bahagaze
Abitabiriye iyi Siporo bafashwa kwipimisha indwara zitandura bakamenya uko bahagaze

Atanga inama yagize ati” Abagore mukwiye kwirinda ibyatuma mugira umubyibuho ukabije kuko ku kigero cya 65% ubagiraho ingaruka zikomeye zirimo n’ibibazo by’umutima.”

Yakomeje agira ati” Ndabakangurira kwisuzumisha izi ndwara zitandura mu buryo buhoraho, kugira ngo mumenye uko muhagaze niba hari ibyo kwirindwa bikorwe kare.

Serivisi zo kwisuzumisha izo ndwara zitangwa ku bigo nderabuzima byose, wifashishije ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé."

Perezida kagame na Madame muri car Free Day
Perezida kagame na Madame muri car Free Day
Madame Jeannette Kagame muri Siporo
Madame Jeannette Kagame muri Siporo
Abanyamuryango ba Imbuto Foundation bari bitabiriye Car Free Day kuri iki cyumweru
Abanyamuryango ba Imbuto Foundation bari bitabiriye Car Free Day kuri iki cyumweru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka