MTN yatanze Milioni 71 muri 90 zizakoreshwa muri Peace Marathon

Mu gutegura isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro rizaba muri Gicurasi 2017, Sosiyete ya MTN yariteye inkunga ingana na Milioni 71 Frws

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo habaye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro isiganwa ngarukamwaka ku maguru rizenguruka umujyi wa Kigali (Kigali International Peace Marathon), igikorwa cyari cyitabiriwe n’abagira uruhare muri irushanwa barimo MINISPOC, ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Isosiyete y’itumanaho ya MTN nk’umuterankunga mukuru yatanze inkunga ingana na Milioni 71 n’ibihumbi 504 Frws, amafaranga aruta ayo yari yatanze umwaka ushize angana na 69,758,000 Frws.

MTN Rwanda yatanze inkunga ya Milioni 71
MTN Rwanda yatanze inkunga ya Milioni 71

Yvonne Manzi Makolo wari uhagarariye MTN yavuze ko uyu mwaka isiganwa biteguye ko rizagenda neza ugereranije n’imyaka ishize, ndetse bakanashishikariza by’umwihariko abakobwa kwitabira aya marushanwa

"Uyu mwaka twashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo iri rushanwa rizagende neza ugereranije n’imyaka ishize, by’umwihariko kandi uyu mwaka tuzahemba abakobwa bazaza mu myanya ya mbere bazahabwa ibikoresho birimo n’ama televiziyo manini"

Yvonne Makolo wari uhagarariye MTN muri uyu muhango
Yvonne Makolo wari uhagarariye MTN muri uyu muhango

Bugingo Emmanuel ushinzwe Siporo muri MINISPOC we yatangaje ko iri siganwa ryitiriwe amahoro bariha agaciro kanini kubera ko Abanyarwanda bazi agaciro n’igisobanuro cy’Amahoro kubera ibihe igihugu cyanyuzemo

Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc
Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc

"Ndashimira inzego za Leta zishyira imbaraga muri iri siganwa ndetse n’ibigo byigenga kuva ryatangira mu mwaka wa 2005, Abanyarwanda iri siganwa turiha agaciro gakomeye kuko tuzi igiciro cy’amahoro mu Rwanda, tuzi uko kubura amahoro bisa, ni yo mpamvu rishyirwamo imbaraga"

Munyandamutsa Jean Paul Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri mu Rwanda(RAF)
Munyandamutsa Jean Paul Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda(RAF)

Iri siganwa rizabera mu Rwanda taliki 21 Gicurasi 2017 rizaba rigizwe n’ibyiciro bitatu ari byo Full Marathon (42Kms), igice cya Marathon (21Kms) ndetse na Run for fun (5kms) ikinwa n’abatarabigize umwuga, aho uwa mbere muri Marathon azahembwa Milioni 2 mu bahungu n’abakobwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ayo mafranga njye mbona MTN yarayatanze mukwiyamamaza ntabyiza byabaturage birimo aho bakangibye kugabanyitiza abaturange ibiciro naho ibyayo mafra

nshimiyimana moise yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka