La Palisse Hotel yiyemeje Korohereza abahakorera Siporo

Ubuyobozi bwa Hotel La Palisse buratangaza ko bwiteguye korohereza abakora Siporo zitandukanye zihakorerwa, kandi ko bazanye ibikoresho bihagije n’abatoza bafite ubunararibonye.

Icyumba gikorerwamo Sport cya la Palisse Nyandungu
Icyumba gikorerwamo Sport cya la Palisse Nyandungu

Nsengiyumva Hubert Umuyobozi wa La palisse ati”Twazanye abatoza beza,ibikoresho bihagije ubu dufite amagare 15 ay’abagabo n’ay’abagore,Tapi Zigenda(Tapis Roulants) zigera kuri 6 ni ukuvuga no muri Massage na Sauna byose twarabikemuye”

Ufite ifatabuguzi yemerewe gukorera siporo aho ageze

Ubuyobozi bwa La Palisse bukomeza buvuga ko mu gihe abantu bafashe ifatabuguzi muri rimwe mu mashami ya La palise Nyandungu yemerewe gukorera Siporo aho ageze hose yaba ku Ishami rya La Palisse/Kigali ,ishami riri mu karere ka Bugesera Hotel Tulip ndetse na La Palisse Gashora.

Piscine ya Tulip i Nyamata
Piscine ya Tulip i Nyamata

Ibyo ngo biri mu rwego rwo kwagura imipaka ku buryo abakiriya batagomba guhura n’imbogamizi izo ari zo zose bitewe n’aho batuye cyangwa bakorera.

Abahakorera Siporo barayishima bitewe n’inyungu bamaze kuhakura.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bamaze kugana iyi Hotel bahakorera Siporo bavuga ko bamaze kunguka byinshi bitewe n’uko bahaje bafite ibibazo bitandukanye.

Umugiraneza françoise w’imyaka 50 y’amavuko yagize ati”njyewe naje hano mu mezi 8 ashize ariko mbere nahakoreraga Gym tonic ariko nataha umugongo ukandya mpitamo kuza koga kandi ubu nta kibazo cy’umugongo ngira kuko nkora gym nkanoga”.

Undi nawe ukora Gym Tonic Mupenzi Evode nawe yunze murye agira ati”njyewe naje hano mfite ibiro 95 kandi urareba uko ndeshya ntibijyanye n’uburebure bwanjye ariko ubu nsigaranye ibiro 75 mu gihe cy’umwaka maze urumva ko kuza hano muri Gym byamfashije”.

Igice cya siporo muri La Palise kigizwe n’amashami atandukanye arimo koga,Gym Tonic,gukina umukino w’intoki wa Basket ndetse n’igice cya Sauna/Massage.

Piscine Nyamata
Piscine Nyamata
Piscine Nyandungu
Piscine Nyandungu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

I understand there is a Health and Fitness gym,is this facility open to the public or only residents

STEVEN yanditse ku itariki ya: 21-12-2022  →  Musubize

I need to know about prices per day or par moth?

Clump yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

Ni byiza turabashimiye kuri iyo nkuru. Piscine ya Nyandungu ubona itajyanye n’icyerekezo ikeneye gusukurwa pe. Mu gice cy’aho abana bogera ho usanga umwanda ukabije ababishinzwe bagerageze.

Jean Jacques yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

mwiriwe hoter nyandungu iherereye he? ko numva ariheza

innocent yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

La Palisse Nyandungu iherereye Ku muhanda ujya Kabuga hepfo gato y’ikibuga cy’indege mbere yo kugera kuri 12. Naho La Palisse Golden Tulip iri i Nyamata ahateganye n’urusengero rw’abapentekositi, uretse ago bita Kariyeri. Hose ni heza pe!

Gaetan Hakizimana yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

Ese ko nziko mukorana na RRA natwe twakorera aho tugeze hose?

Mugabo yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

aho ujyeze hose uremerewe kuhakorera rwose kuko hari fiche ya buri kigo

alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Uwashaka ibisobanuro birambuye ashobora guhamagara kuri 0788313247 cg 0788313248

Alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka