Bugesera harabera isiganwa ry’amaguru no ku magare

Kuri iki cyumweru mu karere ka Bugesera harabera isiagnwa ku maguru no ku magare ryateguwe na Gasore Foundation

Isiganwa ry'amaguru.
Isiganwa ry’amaguru.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Kamena 2016, mu murenge wa Nyamata Wo mu karere ka Bugesera haratangirira isiganwa ku maguru ku ntera y’ibilometero 15, rikazasorezwa mu Murenge wa Ntarama.

Nk’uko byari byatangajwe tariki ya 27 Gicurasi 2016 mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Nyamata, Gasore Serge uyobora Gasore Serge Foundation, iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere ariko rikazaba ngarukamwaka, ndetse rikaba ryazanashyirwa ku rwego mpuzamahanga rikaba ryanitabirwa n’ibihugu bitandukanye byo hanze y’u Rwanda, rikazagirwa ibilometero 21 (Demi-marathon).

Gasore Serge uhagarariye Gasore Serge Foundation
Gasore Serge uhagarariye Gasore Serge Foundation

Usibye kandi iri siganwa ryo ku maguru, hateganijwe no kuzaba isiganwa ry’amagare asanzwe, aho Gasore Serge yatangaje ko byatewe no kubona umukinnyi w’umukobwa ukomoka i Bugesera witwa Magnifique Manizabayo aba uwa 3 mu irushanwa ryitwa Kivu Race ryabaye muri Gicurasi uyu mwaka.

Mu kiganiro KT Sports gica kuri KT Radio, Gasore Serge yatangaje ko abazaza mu myanya ya mbere muri iri siganwa ku maguru buri wese azahembwa amafaranga atari munsi y’ibihumbi 200, naho mu magare batatu ba mbere bakazahembwa amagare mashya.

Muhitira Felicien uzwi ku izina rya Magare, ni umwe mu bamenyekaniye mu masiganwa abera Bugesera, ubu akaba ari kizigenza mu Rwanda
Muhitira Felicien uzwi ku izina rya Magare, ni umwe mu bamenyekaniye mu masiganwa abera Bugesera, ubu akaba ari kizigenza mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gisagal,ayomarushannwa,azahagere

IRIGUkunze,jabpatisita yanditse ku itariki ya: 13-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka