Nyanza: Abana b’abakobwa bagaragaje ko bazi gusiganwa ku maguru

Mu isiganwa ku maguru rizenguruka intara ryabereye i Nyanza kuri uyu wa Gatandatu,abana b’abakobwa bakiri bato bagaragaje ko bafite impano nyuma yo kwanikira abakuru n’abahungu

Kuri uyu wa gatandatu mu ntara y’amajyepfo,by’umwihariko mu karere ka Nyanza habereye isiganwa ku maguru rizagera mu ntara zose z’u Rwanda,amasiganwa agamije gutegura abakinnyi kuzakina isiganwa mpuzamahanga (Kigali International Peace Marathon ) rizabera mu Rwanda taliki ya 22/05/2016, ndetse no gukangurira abakobwa kwitabira imikino binyuze muri gahunda yitwa He for She.

Kajuga Robert ahabwa ibihembo
Kajuga Robert ahabwa ibihembo

Mu marushanwa yabereye mu karere ka Nyanza haje kugaragara impano zitandukanye ziri mu bana b’abakobwa bakiri bato bakomoka hariya i Nyanza,aho by’umwihariko umwana w’imyaka 12 witwa Dusabe Divine wari ukoze aya masiganwa bwa mbere yaje kuza ku mwanya wa kabiri.

Dusabe Divine w'imyaka 12 yatangaje benshi mu bari i Nyanza
Dusabe Divine w’imyaka 12 yatangaje benshi mu bari i Nyanza
Uyu nawe ni undi mwana ukiri muto witwa Mushyitsi Gloria wagaragaje ko afite ahazaza heza mu gusiganwa ku maguru
Uyu nawe ni undi mwana ukiri muto witwa Mushyitsi Gloria wagaragaje ko afite ahazaza heza mu gusiganwa ku maguru
Abana batatu b'i Nyanza baje ku myanya ya mbere
Abana batatu b’i Nyanza baje ku myanya ya mbere

Mu kiganiro twagiranye n’uyu mwana yadutangarije ko bimushimishije kuba aje mu ba mbere kandi ari ubwa mbere asiganwe,anatangaza ko agiye gukora imyitozo myinshi cyane cyane buri munsi nyuma y’amasomo.

Yagize ati" Biranshimishije kuba ku myaka 12 mfite,mbaye uwa kabiri,ubu ngiye kubibwira mu rugo twishime,ikindi ubu buri munsi ninjya mva kwiga nzajya mpita njya muri Siporo"

Mu mugambo yagiye avugwa n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa,benshi bagarutse ku gushima impano zabiye zigaragara aho,by’umwihariko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Madamu Izabiriza Jeanne ashimangira ko biteguye gufasha izi mpano kugera kuri byinshi.

"Ni igikorwa cyiza,abana bacu bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu bikorwa ngororangingo,ishusho bidusigiye ni uko impano zihari,ubu tugiye no gukomeza guteza imbere uyu mukino ndetse no mu tundi turere" Izabiriza Jeanne,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo aganira na Kigali Today.

Izabiriza Jeanne,Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo
Izabiriza Jeanne,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo
Ifoto y'urwibutso nyuma y'aya marushanwa
Ifoto y’urwibutso nyuma y’aya marushanwa

Uko abasiganwa bakurikiranye

Abakomoka i Nyanza

1.Niyodusenga Séraphine
2.Dusabe Divine
3.Mushyitsi Gloria

Abakomoka ahandi

1.Iradukunda Céline
2.Nyiirarangwa Mediatrice

Abakomoka i Nyanza

1.Nsengiyumva Assiel
2.Tuyizere Jean Damascene
3.Nahimana Ferdinand

Abakomoka ahandi

1.Kajuga Robert
2.Manirafasha Primien

Aya marushanwa azenguruka intara,yateguwe na Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROFE),hamwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF),aho ubutaha aya marushanwa azakomereza mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Karongi.

Andi mafoto yaranze iri siganwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byiza cyane.

Protais yanditse ku itariki ya: 6-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka