Nyamagabe: Abaturage bakanguriwe guhagurukira siporo nta rwitwazo

Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) irakangurira abaturage kumva ko siporo atari iy’abafite amafaranga ahubwo ko ifitiye akamaro kanini umubiri wabo.

Muri gahunda yo gukangurira Abanyarwanda bose kwitabita siporo, kuri uyu wa gatanu 21 Kanama 2015, Abayobozi ba MINISPOC batangije ku mugaragaro mu karere ka Nyamagabe igikorwa kigamije gushishikariza abaturage bose kwitabira siporo.

Abaturage barakangurirwa kwitabira siporo ko ifite akamaro kanini ku buzima bwabo.
Abaturage barakangurirwa kwitabira siporo ko ifite akamaro kanini ku buzima bwabo.

Guy-Didier Rurangayire, umuyobozi ushinzwe amakipe y’igihugu muri minisiteri y’umuco na siporo, yatangaje ko bakangurira buri muturage wese kwitabira siporo, kandi abaturage bakagerageza guhindura imyumvire ku bijyanye n’akamaro kanini siporo ifite ku buzima bwabo.

Yagize ati “Siporo ntabwo ari iyabantu bifite, siporo ifasha umubiri muri rusange waba ari uwumukire waba ari uwumukene, byose n’urwego uriho hari siporo ugomba gukora kugira ngo umubiri wawe umererwe neza, abatekereza gutyo baribeshya.”

Minisiteri y'umuco na siporo ikaba yasabye abaturage ko gukora siporo bidasaba amafaranga atari iy'abakire gusa.
Minisiteri y’umuco na siporo ikaba yasabye abaturage ko gukora siporo bidasaba amafaranga atari iy’abakire gusa.

Jean Damascene Twagirayezu, kuri we ngo bitewe n’imirimo y’ingufu akora, cyangwa ingendo ndende akora yumvagako ari siporo ihagije, gusa yasobanukiwe n’akamaro ka siporo ko agiye kujya ayitabira.

Ati “Urebye n’akazi nkora kaba karimo na siporo, kuko ubundi njyewe ndi umufundi, gusa ubu icyo nzicyo siporo ni nziza mu buzima bw’umuntu nimbona akanya nzajya nyikora, niruke ngere nk’ahantu ngaruke.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha, akaba yatangaje ko bashishikariza abaturage kwitabira siporo ko ari ubuntu kandi ari bo bifitiye akamaro.

Ati “Gukora siporo ni ingenzi, birafasha buri muntu wese mu kazi akora nabo bumve ko mbere na mbere ari bo bifitiye akamaro, kandi ntihagire uwitinya, ikigero buri wese yaba arimo imyaka yaba afite, ibiro kuko buri wese yafashwa akabasha kujya ku murongo.”

Iyi gahunda imaze gutangizwa mu turere 22, uyu umwaka ukazarangira n’utundi dusigaye 8 itangijwemo.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka