MTN Rwanda yatanze inkunga ya Milioni 53 muri Kigali International Peace Marathon

Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda ya MTN yongeye gutera inkunga ingana na Milioni 53 z’amanyarwanda isiganwa ku maguru rizabera mu Rwanda taliki ya 24 Gicurasi 2015 rizwi ku izina rya International Peace Marathon.

Isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ribera mu mujyi wa Kigali (Kigali Internationall Peace Marathon) riteganijwe kuzabera mu Rwanda ku cyumweru taliki ya 24 Gicurasi 2015 ryongeye kubona inkunga ya Milioni mirongo itanu n’eshatu n’ibihumbi magana atatu na mirongo icyenda na bitanu (53,395,000)

Charles Kajuga Perezida wa RAF yakira Sheki ya MTN
Charles Kajuga Perezida wa RAF yakira Sheki ya MTN

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Yvonne Manzi Makolo ukuriye ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN Rwanda yatangaje ko bishimiye kongera gushyigikira siporo nyarwanda binyuze muri iri siganwa

Yvonne Manzi Makolo yagize ati“Twishimiye cyane kuba MTN ariyo muterankunga mukuru w’igikorwa nk’iki gihuriramo abantu benshi baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, tukaba kandi twishimiye uburyo igikorwa kigenda gikura buri mwaka”

Yakomeje agira ati" Iri siganwa rijyanye n’intego za MTN zo guharanira ubuzima bwiza bw’abafatabuguzi bacu, tunabizeza kandi ko tutazatezuka kuri gahunda yo gushyigikira iterambere rya Siporo mu Rwanda"

Inzira abasiganwa bazanyuramo
Inzira abasiganwa bazanyuramo

MTN kandi mu rwego rwo korohereza abazitabira iki gikorwa bari mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’abanyamahanga ikaba yarashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha kuri Telefoni igendanwa mu buryo buzwi ku izina rya MTN Mobile Money.

Kwiyandikisha bizarangirana n’italiki ya 20 Gicurasi 2015, aho ku banyarwanda ari amafaranga ibihumbi bibiri (2000FRW) naho abanyamahanga ni amafaranga ibihumbi makumyabiri y’amanyarwanda (20,000FRW).

Kwiyandikisha hazakoreshwa uburyo bwa Mobile Money
Kwiyandikisha hazakoreshwa uburyo bwa Mobile Money

Si ubwa mbere Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda iteye inkunga ibikorwa bya Siporo, usibye no kuba ariyo imaze igihe iera inkunga iri siganwa yigeze no gutera inkunga igikombe cy’Amahoro mu mupira w’amaguru.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka