Kirehe:Umukino w’acrobatie ugiye gushyirwamo ingufu

Mu gihe urubyiruko rwo mu karere ka Kirehe rwisanga mo impano y’umukino wa Acrobatie, akarere karasanga kagomba gushyira ingufu muri uwo mu kino hagambiriwe no gutanga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge.

Hakizamungu Jean Claude umutoza wa Acrobatie mu karere ka Kirehe avuga ko nyuma yo kwibonamo impano urubyiruko rumaze amezi atandatu rushinze ikipe ya Acrobatie yitwa “Mash at” bakaba bafite intumbero yo kuwugira umwuga bakagera kure.

Ati “impano iragaragara igisigaye ni ugufasha urubyiruko rubishoboye tukabatoza by’umwuga umukino ukaba wabatunga ndetse bakarenga imipaka y’u Rwanda bakagera mu bihugu byo hanze”.

Umukino w'acrobatie mu karere ka Kirehe umaze kugera ku ntera ishimishije
Umukino w’acrobatie mu karere ka Kirehe umaze kugera ku ntera ishimishije

Ngendahimana Anastase umukozi w’akarere ka Kirehe ushinzwe umuco na siporo avuga ko umukino wa acrobatie umaze igihe gito utangijwe mu karere ka Kirehe nyuma yo kubona ko urubyiruko rwinshi ruwukunze, kandi ruwufitemo impano ngo akarere kiyemeje kuwushigikira no kuwushyira mu mihigo.

Ati“ni umukino uje vuba dushaka gushyiramo imbaraga kuko bimaze kugaragara ko i Kirehe hari impano niyo mpamvu tugiye kuwushyigikira ugashyirwa no mu mihigo, ni umukino ushimisha kandi uryoheye ijisho k’uburyo abantu benshi bitabira kuwureba”.

Ntibatinya no kurya umuriro
Ntibatinya no kurya umuriro

Yakomeje avuga ko ugiye gufasha urubyiruko kururinda kwigunga no kurwanya ibiyobyabwenge kuko iyo batari mu mikino ngo baba bahugiye mu bikorwa bibi bishobora kubashora mu ngeso mbi.

Ati“hari byisnhi urubyiruko ruhugiramo bitagira umumaro, uyu mukino ugiye kubafasha kubyirinda birimo uburaya,ubusambanyi kwishora mu biyobyabwenge. uyu mukino kandi ukaba ugiye gufasha akarere guhuriza hamwe urubyiruko ruharanira gukora ibikorwa byubaka.

Hakizamungu umutoza w’iyo kipe avuga ko imbogamizi bahura nazo ari ibikoresho bikiri bike byo kubafasha kuzamura ubuhanga n’ubumenyi kandi bakaba bizera ko akarere kazakomeza kubibafashamo kuko biri mu nyungu zako.

Ngendahimana avuga ko akarere kagiye gukora ibishoboka byose kagafasha umukino wa acrobatie kubera uruhare rwinshi kabona uwo mukino uri kumarira urubyiruko n’akarere muri rusange.

Uru rubyiruko rukora imyitozo inyuranye igashimisha abaje kubareba
Uru rubyiruko rukora imyitozo inyuranye igashimisha abaje kubareba

Umukino wa Acrobatie mu karere ka Kirehe igizwe n’ibyiciro bitandukanye by’urubyiruko kuva ku myaka icumi kuzamura aho abatangiye imyitozi bamaze kugera kuri 40 kandi bakaba bategura kongera umubare.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abo bana turabashyigikiye
mushobora kubahereza iyo link yazajya ibafasha bakaba bahigira byinshi https://www.facebook.com/rwacrobats/ cg bakazatwandikira kuri [email protected] tukareba icyo twabafasha
murakoze

jonathan yanditse ku itariki ya: 27-06-2018  →  Musubize

BAGASHAKA ABANDI BANA

FISI MINANI yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

ABA BAHUNGU TURABAKUNDA NI FISI KAMEMBE

FISI MINANI yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

Ndi Shimye Cyane Kubera Ko Iyo Cyipe Ari Iyi Wacu Twebwe Urubyiruko Nitwe Mbaraga Zigihugu

Kamugisha Ally yanditse ku itariki ya: 8-08-2015  →  Musubize

courrage, bazi karitoma sana asnte

alias yanditse ku itariki ya: 7-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka