Kajuga Robert arateganya kwitabira irushanwa rya Kigali Peace Marathon
Umukinnyi w’imikino ngororamubiri mu Rwanda Kajuga Robert aratangaza ko yamaze gukira ku buryo ubu yiteguye kwitabira imikino ya Marathon mpuzamahanga y’amahoro izabera mu Rwanda taliki 24 Gicurasi 2015.
Robert Kajuga umukinnyi usanzwe uhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa aharehare, ndetse wanahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike ya 2012 yiruka metero ibihumbi 10, yatangaje ko azitabira amarushanwa ya Kigali Peace Marathon nyuma yo kuva mu mvune.
Kajuga Robert yavunikiye mu mikino yabereye mu gihugu cy’Uburusiya mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize, kuri ubu akaba ari mu myitozo itegura irushanwa.
Ubu yumva ari mu bihe byiza ku buryo afite inyota yo kwegukana iri rushanwa.
Nk’uko yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa 12/5/2015, Kajuga avuga ko n’ubwo yari amaze igihe kinini atagarara kubera imvune y’akaguru ubu yamaze gukira.
Hamwe n’abandi bakinnyi batandukanye bazitabira Marathon mpuzamahanga y’amahoro (Kigali international Peace Marathon), Kajuga akaba akomeje imyitozo iri gukorerwa mu karere ka Gicumbi.
Umuyobozi w’agateganyo w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA), Kajuga Charles yemeje ko kajuga Robert azitabira aya marushanwa ya Kigali International peace Marathon.
Kajuga Charles yagize ati “Kajuga Robert azayitabira kuko ubu ari mu myitozo,ubuzima bwe kuri ubu buhagaze neza kuko usanga abasha gukora imyitozo ngororamubiri nta kibazo afite.”
Iri rushanwa mpuzamahanga ryiswe Kigali International Peace Marathon rizabera mu Rwanda kuri iki cyumweru taliki ya 24/05/2015, rizaba ribaye ku nshuro ya 11 hano mu Rwanda ,rikazaba rinafite umwihariko wo kuba ryaramaze kwemerwa ku rwego mpuzamahanga aho abakinnyi bazitwara neza bashobora kuzabona itike yo kwerekeza mu mikino Olempike.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
amahirwe masamasa, maze tuzahahurire
COURAGE KAJUGA WE! NZIRORERA JOSEPH(RAFIKI) WE BIMEZEBITE? NAWE AZAKINA AMARUSHANWA? JYE KUJUGUNYA AMA AVELO , INTOSHO NAMA DISK MURI APR NARABIRETSE KUKO NTAMA SORTI NTANAKANTU KAVAGAMO. ARIKO NDABAZIRIKANA NKABAKINNYI TWABANYE.
KAJUGA COURAGE SHA, JYE GUTERA INTOSHO , INGASIRE NUMUGUNDA(JAVELOT) MURI APR NABONYE NTANYUNGU IVAMO NDABIREKA, TWABANYENEZA NDABAKUNDA
Kajuga Robert? Yampaye inka!!