Gicumbi: Hagiye gutangizwa ishuri rizajya ryigisha imikino ngororamubiri

Mu rwego rwo gushyigikira no guteza imbere imikino ngororamubiri, ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) rigiye gutangiza ikigo kizajya cyita ku mikino ngororamubiri mu Rwanda mu Karere ka Gicumbi.

Kajuga Thomas, umuyobozi w’agateganyo w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (FRA) yavuze ko impamvu iri shuri ryashyizwe i Gicumbi ari uko basanze ari ahantu heza kandi hari abakinnyi babigize umwuga bakina imikino ngororamubiri.

Aha niho hagiye gushyirwa ishuri ryigisha abakina imikino ngororamubiri.
Aha niho hagiye gushyirwa ishuri ryigisha abakina imikino ngororamubiri.

Ngo mbere bahuraga n’imbogamizi zo kutabona aho bacumbikira abakinnyi igihe bagiye mu marushanwa ariko bizeye ko bitazongera nyuma yo kubona inyubako iki kigo kizakoreramo.

Iri shuri rizajya ryigisha imikino ngororamubiri ryaguzwe miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda ku nkunga ya Minisiteri y’umuco na siporo.

Hari imiryango myinshi abakinnyi bazajya babamo.
Hari imiryango myinshi abakinnyi bazajya babamo.

Kajuga avuga ko iyi nyubako izavugurwa mu gihe cya vuba kandi yizeye ko azabona ubundi bufasha bw’inkunga zitandukanye mu kuyivugurura, bitewe n’imikoranire bafite hagati y’izindi nzego z’ubuyobozi.

Aratanga icyizere cy’uko abakinnyi b’imikino ngororamubiri nibabyitwaramo neza bazabasha kugaragaza impano yabo muri uyu mukino, kuko bazaba babonye uburyo bwaho kuba hatuje kandi heza.

Hari hasanzwe ari igipangu gituwemo n'abantu.
Hari hasanzwe ari igipangu gituwemo n’abantu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka