Abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kwihitiramo ubwoko bwa siporo buboroheye bazajya bakora, mu rwego rwo kwirinda indwara zimwe na zimwe cyane izitandura.
Irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Huye Half Marathon ryabaga ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Huye irya 2022 mu cyiciro cy’ababigize umwuga ryegukanywe na Nimubona Yves mu bagabo mu gihe Musabyeyezu Adeline yaryegukanye mu bagore
Ku cyumweru,tariki ya 9 Ukwakira 2022 mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo hazabera isiganwa rya Huye Half Marathon 2022 rizaba ribaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’iryambere ryabaye mu mwaka wa 2021.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2022, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange ya Car Free Day.
Tuyizere Florence w’imyaka 14 wo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, yasize abandi bakobwa mu marushanwa yo kwiruka yitiriwe ‘gukorera ku ntego’, yabereye i Ndora tariki 28 Nyakanga 2022, maze ahembwa inka.
Mu kwezi gutaha kwa Munani mu karere ka Bugesera, hazabera irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizahuza ibigo 30, ryateguwe n’ibigo SMARK ifatayije na Jabalee Sports.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Kamena 2022 mu gice cya Remera mu Mujyi wa Kigali, habereye isiganwa ku maguru rizwi nka Kigali Night Run ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abatuye muri Kigali no mu nkengero zaho ndetse n’abashyitsi bitabiriye Inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu (...)
Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta, umugore wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, bitabiriye isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro, ‘Kigali International Peace Marathon’, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022.
Kuri iki cyumweru i Kigali hateraniye umwiherero wahuje abakinnyi bakinnye imikino Olempike mu bihe bitandukanye yaba abahagaritse gukina ndetse n’abagikina, wari ugamije ahanini ubukangurambaga no gusobanurirwa byinshi ku mikino Olempike yo mu bukoje (winter Olympic games) ndetse banakira abakinnyi (Olympians) bashya.
Mu Rwanda hateganyijwe amatora ya komite nyobozi nshya ya Federasiyo y’imikino ngororamubiri (RAF) ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2022. Iyo komite igomba gusimbura icyuye igihe yari iyobowe na Mubiligi Fidele mu gihe cy’imyaka 4 ishize.
Mu nama rusange yabaye tariki 27 Ugushyingo 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera yahuje abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF), hagaragajwe ibikorwa byagezweho muri 2021 ndetse n’ibiteganywa gukorwa n’igihe cy’amatora ya komite nshya.
Umutima n’ibihaha ni bimwe mu bigize umubiri w’umuntu bifatanya mu kohereza umwuka mwiza wa oxygen mu maraso kugira ngo umutima ubashe gukora neza. Ni yo mpamvu umuntu agomba gukora imyitozo ngororamubiri ifasha umutima n’ibihaha gukomeza gukora neza kuko biri mu bifite uruhare runini mu mikorere y’umubiri.
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’abana bato zagaragaza ko abana bagenda bahura n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima kubera kudakora imyitozo ngororamubiri, birimo kugira umubyibuho ukabije, kugira inda idahuye n’ibindi bice by’umubiri n’ibindi.
Clement Hirana ni umunyarwanda w’imyaka 32 uba mu gihugu cy’u Bufaransa. Aherutse gukora amateka ku nshuro ya mbere yaritabira amarushanwa mpuzamahanga yo kubaka umubiri (Bodybuilding).
Francine Niyonsaba yamaze guca agahigo ku isi mu kwiruka metero ibihumbi 2000 mu irushanwa rya Boris Hanzekovic Memorial akoresheje iminota 5 n’amasegonda 21.
Mu isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ribera mu rwanda, abanyarwanda babiri begukanye imidali ya Zahabu mu gice cya Marathon.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, abatuye mu Mujyi wa Kigali n’abandi babyifuza baritabira isiganwa rizwi nka “Kigali Night Run” rikinwa mu masaha ya nijoro.
Amabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, agaragaza ko ubuyobozi bwa Gym buzajya bwuzuza ibisabwa na Ministeri ya Siporo buzajya bugeza ubusabe bwanditse muri Minisiteri ya Siporo n’umuyobozi wa RDB, hakorwe igenzura rizajya rishingirwaho hatangwa igisubizo.
Gukora Siporo mu gitondo ngo ni byo byiza, kuko ibintu hafi ya byose biba bituje, izuba rikirasa ritarakara, mbese hagihehereye. Ibyiza by’iyo siporo ya mu gitondo, ngo ni urufunguzo rw’akanyamuneza k’umunsi wose. Abajya ku kazi barangije siporo ya mu gitondo ngo bagakora neza kurushaho kuko iyo siporo ya mu gitondo ngo (...)
Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro rigiye kuba ku nshuro ya 16, rizakinwa mu buryo budasanzwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Mu byemezo byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2020, harimo igishyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo, nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19.
Umwaka wa 2020 uzibukirwa ku cyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu, ubucuruzi, imiryango n’abantu ku giti cyabo.
Umukinnyi usiganwa mu kwiruka n’amaguru, Myasiro Jean Marie Vianney, yasinyiye ikipe ya Sina Gerard Athletic Club amasezerano y’umwaka umwe.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020, mu Mujyi wa Kigali hongeye kubera siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’, yitabiriwe n’abantu banyuranye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Polisi y’u Rwanda iributsa abantu ko kubera siporo ngarukakwezi ‘Car Free Day’ izaba ejo ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 guhera saa moya kugeza saa yine, imwe mu mihanda izaba ifunze ku buryo nta kinyabiziga kizaba cyemerewe kuyikoresha.
Amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo yo ku itariki ya 13 Nyakanga 2020 yatangaga uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa bimwe na bimwe bya Siporo ariko hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19, amabwiriza ya Minisiteri avuga ko abakora imyitozo ngororamubiri bagomba gukorera gusa ahantu hafunguye (outdoor), kandi (...)
Impuguke mu by’ubuzima bw’imyanya y’ubuhumekero zemeza ko gukora siporo yo kwiruka wambaye agapfukamunwa atari byiza kuko muri icyo gihe umubiri ukenera umwuka mwinshi wo guhumeka, ntuboneke uhagije bikaba byagira ingaruka ku muntu.