Ikipe ya APR WFC na Forever WFC zakinaga icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda zamaze kubona itike yo kuzakina icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru umwaka utaha nyuma yo gutsinda imikino ya kamarampaka.
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Liverpool yanganyirije mu rugo na Man City 1-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’u Bwongereza, biha Arsenal umwanya wa mbere.
Mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13 ku rutonde rwa shampiyona.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 saa cyenda (15h00) kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Rayon Sports irakira APR FC mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona. Ni umukino ukomeye mu Rwanda kuko iyo umukino wegereje, hirya no hino haba hari impaka nyinshi mu bakunzi b’aya makipe zishobora kuvamo n’imirwano.
Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda muri Basketball akaba na Kapiteni wahoze akinira Patriots BBC, Willson Kenny Gasana, yagarutse muri iyi kipe, ayisinyira umwaka umwe.
Umunyamuziki akaba n’umunyabigwi mu mukino wa Tennis, Yannick Noah, uherutse kuva mu Rwanda agasubira iwabo mu Bufaransa, ubwo yari mu Rwanda, yakomoje ku kuntu yahoraga abwirwa ko u Rwanda ari Igihugu cyiza ariko akavuga ko azabyemera yigereyeyo.
Ikipe ya APR BBC yatsinze biyoroheye ikipe ya UGB BBC ndetse na REG BBC itsinda Kigali Titans mu mikino y’umunsi wa 11 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda. Ni imikino yakinwe ku mugorobo wo ku wa Gatatu tariki 06 Werurwe 2024, imikino yose ibera muri Gymnasium ya Lycée de Kigali.
Umukino wa shampiyona w’umunsi wa 24 wa shampiyona ugomba guhuza Rayon Sports na APR FC ntukibaye ku wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko byari biteganyijwe.
Mu gihe habura iminsi ine ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore isozwe, ikipe ya Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC zikomeje gukubana zihatanira igikombe aho zirushanwa amanota abiri mu mikino 18 imaze gukinwa.
Umunyabigwikazi mu mukino wa Tennis, Umufaransakazi Nathalie Dechy ari mu Rwanda aho yaje gukurikira imikino ya ATP Challenger 50 Tour, iri mu cyumweru cyayo cya 2 mu Rwanda.
Umukino uzahuza Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu ufatwa nk’umukino ukomeye mu Rwanda bamaze gutangazwa
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuba inshuro yitabiriye imikino yakiriwe na Sunrise itsinda bitavuze ko ari we uyirogera ahubwo biterwa n’uko abakinnyi baba biteguye neza.
Kuri uyu wa Kabiri kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC yari yaruhukije abakinnyi yahatsindiye Etoile de l’Est igitego 1-0, mu mukino wa shampiyona w’ikirarane irusha Rayon Sports bitegura guhura amanota 10.
Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC n’ubw’abafana bayo bahagaritse amezi atandatu batagera ku kibuga abazamuye ibyapa basaba ko yakwitabwaho n’Akarere ka Rubavu kubera ubukene yari irimo.
Izina Kepler muri siporo mu Rwanda rimaze gufata intera, bijyanye n’umusanzu iyi kaminuza imaze gutanga mu iterambere ry’imikino itandukanye.
Nyuma y’igihe mu ikipe ya Etincelles FC humvikana ubukene bwatumye idahembera abakinnyi n’abakozi ba yo ku gihe yabahembye ibirarane yari ibarimo.
Ku wa 2 no ku wa 3 Werurwe 2024, i Masoro mu Karere ka Gasabo hatangijwe umwaka w’imikino 2024 muri Tennis ikinirwa ku meza, mu bahungu Masengesho Patrick awutangira ayoboye bagenzi, mu gihe mu bakobwa Tumukunde Hervine ari we ubayoboye.
Umunyabigwi ndetse akaba n’icyamamare mu mukino wa Basketball Lebron James ukinira ikipe ya Los Angeles Lakers yanditse amateka nyuma yo kuzuza amanota ibihumbi 40 bitigezwe bikorwa n’undi mukinnyi muri uyu mukino.
Mu gihe shampiyona ya Volleyball mu Rwanda irimo gusatira umusozo w’imikino ibanza (First Leg), Matheus Aparecido Barbieri ni irindi zina rishya mugiye kuzabona muri shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball guhera mu mikino yo kwishyura.
Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024, mu Karere ka Huye nibwo hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka padiri Kayumba (Memorial Kayumba), aho amakipe ya Kepler mu bagabo na APR mu bagore yegukanye ibikombe.
Ikipe ya APR WFC na Forever WFC zatsinze imikino ibanza ya ½ yo gushaka itike ibajyana mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu bagore, mu mikino yabaye mu mpera Ziki cyumweru
Rayon Sports itsinze Sunrise FC ibitego 2-0 mu buryo bworoshye, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri stade y’Akarere ka Nyagatare, bakunze kwita Goligota.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwabwiye abafana ko abari bafite ibyapa bitabariza ikipe byanditseho ko Akarere ka Rubavu katereranye ikipe mu mukino batsinzwemo na APR FC 1-0, ku wa 2 Werurwe 2024 bazabihanirwa.
Mu mpera z’iki cyumweru, kuva ku wa Gatanu tariki 01 kugeza ku wa Gatandatu tariki 02 Werurwe 2024, hakinwe imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mukino wa Basketball, maze amakipe arimo Patriots, REG, UGB na Espoir atsinda imikino yayo. Hakinwaga umunsi wa cyenda n’uwa cumi, imikino yombi ikaba yabereye (...)
Ikipe ya Etincelles FC yihagazeho ikina neza mu mukino w’umunsi wa 23, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ariko ihatsindirwa 1-0 na APR FC ikomeje kuyobora shampiyona.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball (Memorial Kayumba 2024), aho amakipe yageze muri ½ yamaze kumenyekana.
Mu gihe habura amasaha make ngo ikipe ya Rayon Sports yakirwe na Sunrise FC, mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona, umutoza w’ikipe ya Sunrise FC, Umugande Jackson Mayanja, avuga ko n’ubwo ikipe ya Rayon Sports ari ubukombe ikwiriye kubahwa, gusa mu kibuga ngo nta cyubahiro bayigomba habe na busa.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, iyi kipe ya Police FC yuzuza imikino umunani idatsinda, AS Kigali ikaba yatsinzwe na Etoile de l’Est igitego 1-0.
Buri mu mukinnyi w’ikipe ya Etincelles FC yahawe amafaranga 1277 mu gihe bitegura APR FC mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ejo Ku wa Gatandatu batari bamenya ko ikipe izagera ku kibuga.
Umwongereza Andy Murray ukina umukino wa Tennis yatangaje ko imikino ya Olempike ya 2024 izabera i Paris izaba ari yo ya nyuma agahita asezera kuri uyu mukino.