Abana bakina Karate batangiye imikino y’ibiruhuko inabazamura mu ntera

Ishuri ry’abana ry’umukino wa Karate rimaze kumenyerwa mu gutoza no guteza imbere uwo umukino, The Champions Academy, ryongeye gutegura imikino mu biruhuko nyuma y’uko abana bavuye ku mashuri, banazamura intera y’abagera kuri 34 muribo.

Aha bari mu myiyereko
Aha bari mu myiyereko

Ubusanzwe iri shuri rigira ibyiciro 2, ikiciro kimwe ni abana biga bataha, aho bakina bakanatozwa karate mu minsi batagiye ku ishuri cyangwa se iminsi ya ‘weekend’, ikindi kiciro ni abakinnyi bakina baba ku mashuri, aho bo bategereza ibiruhuko akaba aribwo bahura n’abarimu babo basanzwe babatoza Karate.

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo hongeye gutegurwa amarushanwa, ndetse no kuzamura mu ntera abana babarizwa mu ishuri rya The Champions Academy. Ni igikorwa cyabereye i Remera aho iryo shuri risanzwe rikorera, aho batangiranye umunsi wa mbere no kuzamura abana (abakinnyi) mu ntera bava ku mukandara umwe bajya ku wundi.

Katarate ni umukino ukunzwe na benshi
Katarate ni umukino ukunzwe na benshi

Mu bakinnyi bazamuwe bose hamwe ni abahungu n’abakobwa 34, akaba aribo batsindiye imikandara y’umuhondo na Orange nyuma y’ibizamini n’amarushanwa yakoreshejwe n’iryo shuri.

Mu bana 120 bari bitabiriye ayo marushanwa, 34 nibo bakoze ibizamini byo kubazamura mu ntera maze 27 muri bo batsindira kuzamurwa, bagashyirwa ku mukandara w’umuhondo mu gihe barindwi bakoze neza bidasanzwe bigatuma basimbuka, bagahabwa umukandara wa Orange bavuye ku mweru.

abana bakiriwe bavuye ku mashuri
abana bakiriwe bavuye ku mashuri

Mugabo Adelite, umubyeyi urerera muri The Champions Academy, akaba afite n’abana batatu kandi bose bazamutse mu ntera, avuga ko yishimiye cyane abana be ndetse n’iryo shuri, kuba ryaramufashije kurera.

Ati “Nk’umubyeyi urerera hano ndishimye, mfite abana batatu, abakobwa 2 n’umuhungu umwe bose bakina muri The Champions Academy. Uyu munsi ba pasinze (promoted) bava, ku mukandara w’icyatsi bagera ku bururu. Bamazemo igihe, urumva kuva ku mukandara w’umweru ukajya kuri Orange, ukajya ku cyatsi, ubu bakaba bageze ku bururu, ni ibyo kwishimira cyane”.

Ababyeyi ntibajya basigara usanga baba baje gushyigikira abana babo
Ababyeyi ntibajya basigara usanga baba baje gushyigikira abana babo

Ati "Ndashimira The Champions imfasha kurera, kuko byari urugendo rurerure kandi rugikomeza kuko ngira ngo ubu bamazemo imyaka itanu, rero Njye nakinnyeho karate nzi ibyiza byayo, ninayo mpamvu nazanyemo abana banjye kuko irabigisha cyane cyane Discipline, nta mwana wanjye ndumva yarwanye cyangwa yasuzuguye ku ishuri yewe no murugo”

Umuyobozi wa The Champions Academy akaba n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate, Nkuranyabahizi Noël, yasobanuye iyi gahunda ko yari amarushanwa ndetse no kuzamura mu ntera abana bitwaye neza cyane kurusha abandi.

Ati “Nk’uko mwabibonye turi muri gahunda y’amarushwa ndetse no kuzamura mu ntera abana, hari abasanzwe muri porogaramu ya weekend ndetse n’abandi baje mu biruhuko, rero abo bana tubahuriza hamwe tukababaza amanota bagize, tukabakira ariko tukabakorera igikorwa cy’irushanwa kugira ngo turebe n’aho bageze na bo ubwabo bakirebaho, niba atwaye umudari akabihuza n’uko mu ishuri byagenze. Ni cyo rero iki gikorwa cyari kigamije, ariko ku ruhande rwacu tunareba cyane uko abana bacu bahagaze muri gahunda yacu y’igihe kirekire, itegura n’abazavamo abahagararira Igihugu”.

Nkuranyabahizi Noël ukuriye The Champions Academy
Nkuranyabahizi Noël ukuriye The Champions Academy
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka