Bugesera FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, igera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 , yerekeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

Ni umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’amahoro wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 23 Mata 2024 ,ubera kuri sitade y’Akarere ka Bugesera.

Umukino ubanza wabaye mu cyumweru gishize tariki 17 Mata 2024, wabereye kuri Kigali Pele Stadium warangiye ikipe ya Bugesera FC itsinze 1-0, byatumye ikipe ya Rayon Sports iza iri ku gitutu ndetse bituma Bugesera FC yinjira ku kibuga nta bwoba ifite.

Mu bakinnyi babanje mu kibuga, nta mpinduka nyinshi zabaye ku mpande zombi ugereranyije n’umukino wa mbere. Igice cya mbere cy’umukino cyatangiye amakipe agenda gake ameze nk’aho yatinyanye gusa uko iminota yagendaga yegera imbere amakipe yatangiye gutinyuka arataka gusa ubona ko Rayon Sports iri kuba nziza mu guhererekanya kurusha Bugesera, gusa Bugesera FC ikabona uburyo bwinshi imbere y’izamu ntibubyaze umusaruro.

Rayon Sports isezerewe itsinzwe imikino yombi
Rayon Sports isezerewe itsinzwe imikino yombi

Ku manota wa 37 Ani Elijah yazamukanye umupira awuha Didier ateye umupira mu izamu ba myugariro ba Rayon Sports barahagoboka awutera nabi urarenga gusa yari amahirwe ya mbere Bugesera FC yari ibonye.

Ku munota wa 44 habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, rutahizamu wa Bugesera FC Ani Elijah wayigoye cyane yazamukanye umupira wenyine acenga Ganijuru Elie maze awuha Farouk Ruhinda wari uhagaze wenyine nawe awusubiza Elijah , maze Elijah atera ishoti rikomeye gusa umupira uca kuruhande rw’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’iyindi gusa Bugesera FC yari imbere ndetse ifite n’amahirwe kuko yari ifite cya gitego kimwe yatsinze ku mukino ubanza.

Mu gice cya kabiri, nta mpinduka abatoza bakoze kuko abakinnyi bari babanje mu kibuga bose ni bo bagarutse. Bugesera FC yaje iri hejuru ya Rayon Sports cyane kuko ku munota wa 49 ikipe ya Bugesera FC yafunguye amazamu ku gitego cya Stephen Bonney waherekanyije neza na Farouk arawumusubuza maze Stephen Bonney arekura ishoti riremeye cyane Umuzamu wa Rayon Khadhime ntiyamenya aho umupira unyuze, Bugesera iba ibonye Indi mpamba.

Amakipe yakomeje kwatakana cyane Rayon Sports ikomeza gushaka igitego cyo kwishyura, cyane ko Bugesera FC yari yamaze kuyisiga ifite ibitego ikinyuranyo cy’ibitego 2-0.

Rayon Sports yakoze impinduka mu kibuga, umutoza Julien Mette akuramo Arsene Tuyisenge, Mucyo Didier, Charles BBaale ndetse na Kanamugire Roger yinjizamo abarimo Bugingo Hakim, Youssef Rharb, Hadji ndetse na Pascal bakomeza kwataka cyane gusa ibitego bikomeza kuba iyanga, umukino urangira Bugesera FC ikomeje ku mukino wa nyuma itsinze ku kinyuranyo cy’ibitego 2-0.

Bugesera FC igeze ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro aho izacakirana na Police FC yasezereye Gasogi United kuri Penaliti, umukino wa nyuma nta gihindutse uzaba tariki 1 Gicurasi 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka