Karate yabereye akabando Karenzi Manzi wabaye uwa mbere mu cyiciro rusange

Karenzi Manzi Joslyn wahize abandi mu bizami bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2017, ahamya ko umukino wa Karate akina wagize uruhare rukomeye mu ntsinzi adahwema kugira mu masomo.

Karenzi Manzi avuga ko Karate yamubereye akabando mu myigire ye
Karenzi Manzi avuga ko Karate yamubereye akabando mu myigire ye

Uyu mwana w’imaka 15 y’amavuko, amaze imyaka isaga 8 akina Karate muri Club yitwa Lion Karate Do ikorera i Remera muri Stade Amahoro, akaba afite umukandara w’umukara usumba iyindi muri uyu mukino.

Yemeza ko ishyaka ryo gutsinda, umurava ndetse n’ikinyabupfura umuntu atozwa muri Karate, ari byo byamufashije mu kugira umuhate mu masomo agatsinda cyane akaba uwa mbere mu gihugu.

Yagize ati” Muri Karate dutozwa gukoresha imbaraga zacu zose tukagera ku ntsinzi, kandi byose iyo bijyanye n’ikinyabupfura no gusenga Imana byanze bikunze tubigeraho. Muri karate rero niho nkura imbaraga zimfasha kwitwara neza mu masomo zikampesha intsinzi yo ku rwego rw’igihugu”.

Karenzi Manzi Joslyn wahawe akabyiniriro ka Vandamme muri Karate kubera ubuhanga agaragaza muri uyu mukino, Nkuranyabahizi Noel umaze imyaka umunani amutoza, avuga ko koko ashingiye ku buhanga n’ishyaka agaragaza mu mukino wa Karate, bidatunguranye ko yaba n’uwa mbere mu ishuri.

Ati” Asoza amashuri abanza naho naramutozaga kandi yari yabaye uwa Kabiri mu gihugu mu bizamini bizoma amashuri abanza. Bigaragara ko Umukino wa Karate akina wuzuzanya no kwitabwaho n’ababyeyi ndetse n’abarimu, bikamufasha guhora ari imbere mu bandi banyeshuri”.

Uyu mwana ni n'umuhanga cyane mu gucuranga Piano
Uyu mwana ni n’umuhanga cyane mu gucuranga Piano

Uretse Karate Karenzi Manzi Joselyn ni n’umuhanga mu gucuranga Piano, ibi byose ngo bikaba biri mu bimwubaka bikamufasha kumererwa neza, bikanatuma abasha kwiga neza akegukana intsinzi ku rwego rw’igihugu, aho avuga ko azarushaho kwiga cyane, aho ateganya kuzaba inzobere mu bwubatsi ( Civil Engeneer).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Manawe Dusabe aruhukire mumahoro yawe kd uwamwishe afatirwe ibihano nawe kuko twe nkabantu twamusabira Gupfa

Paccy yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

ibyo byose mwavuze kuri manzi karenzi nibyo rwose umuryangowe turaturanye abikomora kubabyeyi biwe, ntahandi
famille nziza cyane ndetse maman wiwe nawe numuhanga sana
numuyobozi muzego zibanze mumudugudu wa kamahinda
barasobanutse sana

mukankubito Jeanne D’arc yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

ntiwumva ! isuku igira isoko
iyaba n’ abandi babigiragaho !

atos yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka