Abana bakina Karate bakiri bato bibafasha gukurana ikinyabupfura

Nkuranyabahizi Noel utoza ikipe y’Igihugu ya Karate, avuga ko iyo umwana atangiye gukina Karate akiri muto, bimufasha gukurana ikinyabupfura.

Nkuranyabahizi Noel umutoza w'ikipe y'Igihugu ya Karate avuga ko abana iyo bakinnye Karate bakiri bato bakurana ikinyabupfura
Nkuranyabahizi Noel umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Karate avuga ko abana iyo bakinnye Karate bakiri bato bakurana ikinyabupfura

Uyu mutoza usanzwe ari n’umutoza w’imwe mu ma club akomeye mu Rwanda yitwa Lion Karate Do, avuga ko ariyo mpamvu yatumye iyi kipe atoza itegura amahugurwa ya Karate ku bana bari mu biruhuko bari hagati y’imyaka 7 na 16.

Aya mahugurwa ngo azabafasha kudahugira mu bintu byabarangaza, kandi anabafashe kugira ikinyabupfura kuko umukinnyi wa Karate arangwa n’uburere bwiza akomora muri uyu mukino.

Yagize ati” Iyo tubigisha tubanza kubakuramo ko uyu mukino ari uwo kurwana bitewe n’ibyo babona mu ma filimi .

Nyuma tubereka ko uyu mukino ufasha uwukina kugira ikinyabupfura, bityo iyo babikuranye birushaho kubafasha kwitwara neza muri sosiyete”.

Abana bari hagati y'imyaka 7 na 16 nibo bitabiriye aya mahugurwa
Abana bari hagati y’imyaka 7 na 16 nibo bitabiriye aya mahugurwa

Uwimana Girukwishaka Janvier umwe mu bafite umwana muri aya mahugurwa, yemeza ko umwana we yahindutse nyuma yo gutangira gukina Karate kandi ngo anatsinda neza mu masomo.

Ati” kuva umwana wanjye yaza hano mu myaka itatu ishize amaze guhinduka, kuko mbere wasangaga ashyamirana n’abana b’abaturanyi ariko ubu asigaye yitonda.

Ubu atanga urugero mu bandi bana, kandi no mu ishuri ni umuhanga kurenza mbere”.

Abana b'abakobwa nabo bitwara neza muri uyu mukino
Abana b’abakobwa nabo bitwara neza muri uyu mukino

Uyu mubyeyi anakangurira abandi bagenzi be kujyana abana mu mukino wa Karate kuko ubafasha kujya ku murongo, bakagira ikinyabupfura kibafasha gutera imbere.

Aya mahugurwa bise”Special karate-Holidays for children”, abera kuri stade Amahoro I Remera. Yatangiye ku tariki ya 07 Ugushingo 2016, azasoza ku ya 27 Mutarama .

Bamwe muri aba bana bamaze gutera intambwe muri uyu mukino
Bamwe muri aba bana bamaze gutera intambwe muri uyu mukino
Nkoranyabahizi Noel ni umutoza ku rwego rw'isi aba akurikiranira hafi aba bana
Nkoranyabahizi Noel ni umutoza ku rwego rw’isi aba akurikiranira hafi aba bana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane Ko Abana Biga Karate,

Alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka