Abakarateka bazize Jenoside yakorewe abatutsi bazibukwa

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, rizibuka ku nshuro ya 22, abakarateka n’abakunzi b’umukino wa Karate muri rusange bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu muhango utegenyijwe ku cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2016 kuri Petit Stade i Remera guhera saa mbiri z’amanywa, Noel Nkoranyabazi umutoza w’ikipe y’igihugu akaba n’umwe mu bari gutegura aya marushanwa, yatangaje ko ugamije kwibuka ariko no gufasha abakarateka gusubiza amaso inyuma bakareba amateka mabi yaranze igihugu, bakarebera ingaruka zayo mu gihugu ndetse no muri siporo muri rusange, bakanafata umwanzura w’uko amateka nk’aya atazasubira ukundi mu Rwanda ndetse n’ahandi hose kw’isi.

Yagize ati|” Urubyiruko nirwo rwifashishijwe mu gukora Jenoside kandi nirwo rwiganje cyane mu mikino itandukanye irimo na Karate. Ni ngombwa rero ko imikino nk’iyi itegurwa kugirango urubyiruko rwigishwe amateka rwerekwe aho bagenzi babo batsikiye, runigishwe kandi ubutwari bwa bagenzi babo nanone bahagaritse Jenoside, kugirango bakurane umutima wo gukundana no gukunda igihugu, bamaganira kure ibyashegeshe igihugu n’abagituye ngo bitazasubira ukundi”.

Aya marushanwa azaba mu ngeri zitandukanye
Aya marushanwa azaba mu ngeri zitandukanye

Yakomeje atangaza ko muri aya marushanwa abakarateka bazahabwa ikiganiro kuri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’uburyo bwo kuyirwanya bakumira ingengabitekerezo yayo, bikazafasha abakinnyi ba Karate kongera imyumvire mu kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yanyu, kimwe mu bizafasha imvugo ya ” Never Again” kurushaho kujya mu ngiro.

Noel Nkoranyabazi umutoza w'ikipe y'igihugu akaba n'umwe mu bari gutegura aya marushanwa
Noel Nkoranyabazi umutoza w’ikipe y’igihugu akaba n’umwe mu bari gutegura aya marushanwa

Aya marushanwa Nkoranyabahizi yatangaje ko azahuza abakarateka b’abahungu ndetse n’abakobwa bakuze ( Senior), bakazahura barushanwa mu Kurwana ( Kumite) mu makipe, ndetse no kwiyereka (Kata) buri muntu ku giti cye.

Yanongeyeho ko gutombora uko amakipe azahura ndetse n’uko abantu ku giti cyabo bazahura bizaba ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi i saa moya ( 19hoo), mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’umuco na Siporo MINISPOC, nyuma y’inama izahuza abatoza ndetse n’abasifuzi bazayobora ayo marushanwa bukeye bwaho.

Nkoranyabahizi yasabye amakipe yose yo mu Rwanda kwitegura aya marushanwa bakazayitabira bari ku rwego rwiza, abibutsa ko muri aya marushanwa abitwaye neza bazahabwa ibihembo ndetse bakazanavanwamo abaziyongera mu mubare w’abazahabwa amahirwe yo gukorana imyitozo n’ikipe y’igihugu, bakomeza kugaragaza ubuhanga bakagira amahirwe yo kuzaba bamwe mu bagize ikipe y’igihugu ya Karate.

Yanabasabye kandi kuzitabira aya marushanwa ku gihe kugirango azagende neza kandi azarangirire igihe abakarateka bitabira baturutse mu ntara zitandukanye z’igihugu bazabashe kubona igihe basubirirayo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka