Karate : Amarushanwa ya Zone 5 yimuriwe mu kwezi kwa Kanama
Amarushanwa y’akarere ka 5 k’Afrika (Zone 5)muri Karate yari ategenyijwe kubera mu Rwanda ku itariki ya 6 n’iya 7 Kemena 2015, yimuriwe ku itariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2015 nk’uko bitangazwa na Rurangayire Guy. Umuyobozi ushinzwe Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA.
Impamvu yo kwimura aya marushanwa, Rurangayire yatangaje ko yatewe n’ubusabe bw’igihugu cya Misiri cyagombaga kuyitabira, kikaba kitazaboneka kuri ayo matariki kubera gahunda z’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu gihugu cyabo zahuriranye, hamwe n’ ubusabe bw’igihugu cy’Uburundi cyatangaje ko kitabonye uburyo bw’imyiteguro kubera ibibazo by’imvururu biri mu gihugu cyabo.
Yanatangaje kandi ko amakipe yatumiwe yose yemeye kuzaboneka, usibye igihugu cya Ethiopia na Sudani y’Amajyepfo zitaremeza neza kuzaboneka kuri aya matariki, anatangaza ko ikipe y’igihugu yakajije imyitozo ku buryo yizera neza ko nta kabuza igikombe ndetse n’imidari ya zone 5 yose izasigara mu Rwanda.
Yagize ati ” Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Misiri n’ Uburundi tugasanga bufite agaciro tukimurira aya marushanwa mu kwezi kwa Kanama, ubu ibihugu bitandatu byamaze kwemera kuzitabira kandi dutegereje ko na Sudani y’amajyepfo na Ethiopia batugezaho gahunda yabo”
Rurangayire kandi yatangaje ko bahaye agaciro ubusabe bw’ikipe ya Misiri, kuko bifuza cyane kuzahura nayo nk’ikipe ya mbere muri Afurika, kugirango izafashe ikipe y’u Rwanda kwitegura imikino ya Afurika ruzitabira mu kwezi kwa Nzeri kuva ku itariki ya 2 kugeza kuya 7.
Ibihugu bitandatu byamaze kwemera kwitabira iri rushanwa ni Uganda, Kenya, Burundi, Kenya, Tanzanie, Egypte, biziyongera ku gihugu cy’u Rwanda kizakira aya marushanwa kuva taliki ya 7 kugeza ku ya 8 Kanama 2015.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
nifuzaga komwazaza kunwara kuka monyi mwanyo herere zaniro umuntu yabashakiraho murakoze
kubwimana jan claude ndumwe mubasitporotifu nkina wadoriy nkaba nifuza umwarimu umugura ndi mukarere ka kamonyi
umurenjye
wanyarubaka
ndabakunda cya ne ke
neye amahugurwa
karateni umukino mwiza natwe turawukunda,abo bakinnyi turabashyigikiye
Ikipe yigihugu yuRwanda ya karate turayishyigjkiye nishyiremo ingufu.
Nta Bihembo, Batanga By’amafaranga? Gutanga Imidari N’ibikombe Gusa Bimarira Iki Abayikina?
Kabisa Iyo Kipe Turayishigikiye Ariko Baje Batwegera Natwe Haribyo Tuzi Bike Kuri Karate Bakajya Baduhugura Tukazaba Ikipe Yejo Hazaza