Uko umunsi wa kane wagenze mu mikino ya Gisirikare- Amafoto

Kuri uyu wa Gatanu ku bibuga bya Stade Amahoro na Nyamirambo habereye umunsi wa kane w’imikino ya Gisirikare, aho U Rwanda rwatsinze muri Basket rutsindwa muri Netball

Imikino ine ni yo yaraye ibaye kuri uyu wa Gatanu kuva ku i Sa mbili za mu gitondo ubwo hakinwaga Handaball, isozwa ahagana mu ma Saa moya n’igice ubwo u Rwanda rwatsindaga Uganda ku manota 67-63.

U Rwanda rwabonye intsinzi ya kabiri muri Basket
U Rwanda rwabonye intsinzi ya kabiri muri Basket

Mu mukino wa Handball ari nawo wabimburiye iyindi, ikipe ya Tanzania yatsinze Uganda ibitego 24-23, bituma ikipe ya Uganda itakaza amahirwe yose yo kwegukana igikombe kuko wari umukino wa kabiri itsinzwe.

Uganda yatsinzwe umukino wa kabiri muri Handball
Uganda yatsinzwe umukino wa kabiri muri Handball

Mu mukino wa Netball naho u Rwanda rwaje kongera kunyagirwa na Tanzania ku manota 56-14.

Bigoranye, Tanzania yatsinze Kenya 2-1
Bigoranye, Tanzania yatsinze Kenya 2-1

Mu mupira w’amaguru wabereye kuri Stade Amahoro, ikipe y’ingabo za Tanzania yatsinze Kenya ibitego 2-1, byongereye amahirwe ikipe y’ingabo z’u Rwanda (APR) yari yatsinzwe na Ulinzi Stars ya Kenya mu mukino ubanza.

Andi mafoto

Intsinzi y'u Rwanda yatumye rukoza imitwe y'intoki ku gikombe
Intsinzi y’u Rwanda yatumye rukoza imitwe y’intoki ku gikombe
Ulinzi ya Kenya nyuma yo gutsinda APR, yaje nayo gutsindwa na Tanzania
Ulinzi ya Kenya nyuma yo gutsinda APR, yaje nayo gutsindwa na Tanzania

Imikino itenganyijwe uyu munsi

10h30:Handball, Uganda vs Rwanda

14h00:Netball, Uganda vs Rwanda

17h30:Basketball, Tanzania vs Kenya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka