Tennis:Rwanda Open yagarutse, harahatanirwa akayabo

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu Rwanda hatangira irushanwa mpuzamahanga rya Tennis ryitwa Rwanda Open, rikazarangira taliki ya 25 Nzeli 2016

Ibihugu bitandatu ni byo byiteguye kwitabira irushanwa rya Tennis rigiye kumara iminsi icumi mu Rwanda, rikazahuza abagera ku 160 mu ngeri zitandukanye, haba ibyiciro by’abana kuva ku myaka 16 kumanura ndetse n’abakuru harimo ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga.

Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha mu bana ni abahungu 16, abakobwa 16, abatarabigize umwuga (Amateurs) 48, ababigize umwuga Pros harimo abagabo 32, abagore 32, bose muri rusange bakaba 161.

Ntageruka Kassim, Perezida wa Federasiyo ya Tennis mu Rwanda asobanura uko iyi mikino izagenda
Ntageruka Kassim, Perezida wa Federasiyo ya Tennis mu Rwanda asobanura uko iyi mikino izagenda

Iri rushanwa kandi usibye abakinnyi b’abanyarwanda hazaba harimo abandi bakinnyi bakomeye barimo INDONDO Denis(Aboma) watwaye igikombe cy’Afurika, atwara All african games muri 2015, ndetse anatwara Goma Open. Harimo kandi MUGABE Duncan uza ku mwanya wa 1200 ku rutonde rw;isi yose, hakaza Ibrahim KIBET ukomoka muri Kenya, Kevin CHERIOTI (Kenya) uza ku mwanya wa 187 mu bakiri bato.

Havugimana Olivier ufatwa nka nomero 2 na Habiyambere Dieudonne ufatwa nka nomero ya mbere mu Rwanda, nabo biteguye guhatana
Havugimana Olivier ufatwa nka nomero 2 na Habiyambere Dieudonne ufatwa nka nomero ya mbere mu Rwanda, nabo biteguye guhatana

Biteganyijwe ko iyi mikino izarangira taliki ya 25 Nzeli 2016 hakinwe imikino 123 ku bakina umuntu ari umwe, naho abakina ari babir hakazakinwa imikino 38, mu gihe biteganyijwe ko umukinnyi wa mbere azahembwa ama dolars 1000, ahwanye n’ibihumbi 800 Frws.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka