Remera Buffaloes yegukanye “Thousand Hills Rugby Festival”

Muri Festival ya Rugby yateguwe n’ikipe yitwa Thousand Hills yabereye mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Remera Buffaloes ni yo yegukanye iki gikombe itsinze Thousand Hills ku bitego 5-0 ku mukino wa nyuma.

Buffaloes bishimira igikombe
Buffaloes bishimira igikombe

Wari umukino witabiriwe n’abantu benshi, aho igice cya mbere cyarangiye nta kipe n’imwe itsinze, gusa mu gice cya kabiri ikipe ya Remera Buffaloes ibifashijwemo n’abakinnyi nka Jean Paul Hajali na Diego Dusenge, yaje gutsinda uyu mukino ku bitego 5-0.

Pierre Niyoyita wa Buffaloesmu mukino bakinnyemo na Resilience y'i Rusizi
Pierre Niyoyita wa Buffaloesmu mukino bakinnyemo na Resilience y’i Rusizi

Muri ½ cy’irangiza, ikipe ya Thousand Hills yatsinze Lion de fer 28-0 naho Buffaloes itsinda Kigali Sharks 21-7 zihita zerekeza ku mukino wa nyuma.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’aya marushanwa umutoza wa Thousand Hills Jimmy Adams Mugabo, yatangaje ko n’ubwo batsinzwe ariko amarushanwa yabaye meza kandi hari icyo bayigiyeho

Yagize ati " Iki gikorwa kizaba ngarukamwaka, twagiteguye kugira ngo tugire urwego n’imyumvire mishya tugira kuri uyu mukino, ni umukino wo guhuza abantu mu nzego zitandukanye z’ubuzima”

“Byari no mu rwego rwo kongera guha umwanya abakinnyi n’abafana kuko nyuma ya Shampiona nta yindi mikino myinshi babonye, byanadutunguye kubona abantu bangana gutya babasha kwitabira kuko si ko twabitekerezaga” Jimmy Adams Mugabo aganira n’itangazamakuru

Iri rushanwa ryari ryahuje amakipe 10 arimo Kigali Sharks , Muhanga, Resilience, Kamonyi Pumas, Lion de Fer, Remera Buffaloes, UR – Grizzlies , Goma Okapi (DRC) , Thousand Hills A & B.

J.D Hakizimana watowe nk'umukinnyi mwiza w'irushanwa ahabwa igihembo
J.D Hakizimana watowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa ahabwa igihembo
Ikipe ya Remera Buffaloes
Ikipe ya Remera Buffaloes

Ikipe ya Remera Buffaloes yegukanye iki gikombe yahawe igihembo cy’amafaranga 100,000 mu gihe Thousand Hills ya kabiri yahembwe 50,000 frw, naho Jean de Dieu Hakizimana wa Kigali Sharks atorwa nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka