Nyamasheke: Havutse ihuriro ryo kuzamura imikino n’imyidagaduro

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyamasheke bafashe icyemezo cyo gushinga ihuriro rigamije kuzamura imikino n’imyidagaduro muri ako karere.

Abagiye gutangiza uryo huriro bavuga ko biteze impinduka mu mikino n'imyidagaduro muri Nyamasheke.
Abagiye gutangiza uryo huriro bavuga ko biteze impinduka mu mikino n’imyidagaduro muri Nyamasheke.

Iri huriro ngo rizafasha barekeza mu za bukuru gukora siporo kandi rihe umwanya abakiri bato ngo bagaragaze impano zabo cyane cyane bibanda ku mukino wo koga nk’abaturiye Ikiyaga cya Kivu ndetse n’umupira w’amaguru ukunzwe cyane mu Karere ka Nyamasheke.

Eloi Rugomoka, ukuriye iri huriro ry’imikino n’imyidagaduro mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko baritekereje nyuma yo kubona ko hari byinshi bikenewe ngo abaturage bo muri ako karere babashe kwidagadura, bakine kandi impano zabo zizamuke zigaragare mu gihugu cyose.

Yagize ati “Tugiye gushinga ihuriro rishingiye cyane guha umwanya abahoze bakina (veterans), duhuze imbaraga tubyaze umusaruro iki kiyaga cya Kivu twigishe abantu umukino wo koga, duhe umurongo abakiri bato cyane cyane mu mupira w’amaguru”.

Rugomoka avuga ko batazita kuri siporo gusa, ko ahubwo bazibanda no ku mpano zishingiye ku myidagaduro nk’imivugo, ubufindo n’ibindi, bakaba bateganya no kuzahita bashinga ishuri ry’umupira w’amaguru (academy) mu bushobozi bazishakamo.

Urubyiruko rwa Nyamasheke ruvuga ko runyotewe no kubona mu karere kabo ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro byitabwaho hakaboneka ibibuga byiza, abatoza bo kubishyira mu bikorwa ndetse n’ibikoresho bya ngombwa.

Olivier Mugwaneza, umwe muri bo, ati “Hano iwacu dufite impano nyamara ntizigaragara, urebye nta murongo uhamye twari dufite mu bijyanye n’imikino. Dukeneye ibibuga, ibikoresho n’abatoza; ibyo byose twabiburiraga igisubizo, tunyotewe cyane no kubona iki gitekerezo kigerwaho”.

Bitaganyijwe ko inteko rusange itangiza ku mugaragaro iri huriro ry’imikino n’imyidagaduro, Nyamasheke Sports Club, izaba ku itariki ya 4 Nzeri 2016.

Iri huriro rirateganya kandi umupira w’amaguru ugomba guhuza abakozi b’Akarere ka Nyamasheke n’abarigize kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Kanama 2016, ku kibuga cy’umupira cya Nyamasheke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze kugira igitekerazo kiza nkicyo kuko nyamasheke yarikeneya academy

Olivier yanditse ku itariki ya: 28-08-2016  →  Musubize

Ahwiiii
Nyuma yimyaka myinshi dutegereje Inkuru nkiyi birashyize birasohora. Mana we ha umugisha iki gikorwa kizagirire igihugu akamaro.
Ndabashyigikiye cyane rwose

NIYONSHUTI JOSEPH yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka