Umuntu wateye icupa ku basiganwaga muri metero 100 mu mikino Olympique ari mu maboko ya Police

Ubwo habaga isiganwa ku maguru muri metero 100 mu mikino Olympique, ku cyumweru tariki 05/06/2012 hari umufana wateye icupa mu kibuga inyuma y’abasiganwaga none ubu ari mu maboko ya Police.

Ashley Gill-Web w’imyaka 34 ubu ari mu maboko ya police abazwa impamvu yateye abasiganwaga icupa ryari ririmo inzoga, ariko we ahakana ko ariwe wariteye.

Nyuma yo gutera iryo cupa, Ashley Gill-Webb yabonywe n’umukinnyi wa Judo w’Umuholandi Edith Bosch bari begeranye, maze ahita atangira kumukubita nk’uko yabyivugiye ku rubuga rwe rwa twitter ndetse akavuga ko uwo Ashey yari yanasinze.

Ibyo Ashley Gill –Web yakoze byatumye police yo mu bwongereza ikora iperereza ryimbitse mu gushaka kumenya uwo muntu uwo ariwe ndetse n’icyabimuteye.

Amakuru dukesha Dailymail avuga ko inzu ye iherereye mu gace ka South Milford, hafi ya Leeds yasatswe, ndetse n’abaturanyi be bagahatwa ibibazo bashaka kumenya neza uwo ari we.

Ashley Gill-Web bamufashe ashijwa gutera icupa ririmo inzoga abakinnyi.
Ashley Gill-Web bamufashe ashijwa gutera icupa ririmo inzoga abakinnyi.

Kugeza ubu nta kintu na kimwe gifite aho gihuriye n’ibikorwa yakoze bigeze basanga mu nzu ye cyangwa se ngo babibwirwe n’abaturanyi, icyo Police yabwiwe gusa ngo ni uko uwo mugabo afite abana babiri biga mu mashuri abanza, akaba yarize ibijyanye n’ubwarimu uretse ko akora ibijyanye n’ubucuruzi.

Uretse ubusinzi bumuvugwaho, ntiharamenyekana impamvu nyamkuru yatumye atera iryo cupa ryari ryuzuyemo inzoga ku bakinnyi kandi binabujijwe kujyana inzoga ahabera imikino Olympique.

Nubwo ariko icyo kibazo cyabayeho ntibyabujije abakinnyi gusiganwa, maze Umunya-Jamaica Usain Bolt arabasiga, yongera kwesa umuhigo wo kwiruka metero 100 mu masegonda 9 n’ibice 63.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka