“U Rwanda ruritegura neza ingando y’abakinnyi bamugaye”- Carolin Rickers

Carolin Rickers, ushinzwe iterambere mu ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye ku isi (IPC), aratangaza ko u Rwanda rurimo kwitegura neza kwakira ingando y’abakinnyi bamugaye bityo akaba nta cyatuma u Rwanda rutakira iyo ngando.

Carolin yabitangaje nyuma yo gusura nyuma yo gusura ibikorwa by’ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda (NPC). Ingando y’abakinnyi bamugaye izatangira tariki ya 12 zigasozwa tariki ya 18 Gashyantare uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 06/01/2012, Carolin ukomoka mu gihugu cy’Ubudage, yavuze ko ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye ku isi ryahisemo ko u Rwanda ari rwo rwakira izi ngando kuko rurimo kwitwara neza cyane mu mikino y’abamugaye.

Yabisobanuye atya: “U Rwanda rurimo kwitwara neza cyane muri iyi minsi. Mu mishinga nk’iyi, iyo dukeneye abantu dukorana bizewe, tureba ubumenyi bafite mu bijyanye n’imikino y’abamugaye, uko amakipe yabo yitwara ndetse n’uko bategura imikino. NPC y’u Rwanda twasanze byose ibyujuje. Kuba rero twarahisemo u Rwanda twahisemo neza ».

Uretse u Rwanda ruzakira izi ngando, abandi bakinnyi bazaturuka muri Kenya, Uganda, Burundi, Tanzania, Ethiopia na Repubukika iharanura Demukarasi ya Congo

Iyo ngando izaba igamije kwiga no guhugurwa ju bijyanye n’imikino y’abamugaye, izakorwa n’abana bari hagati y’imyaka 16 na 20, izitabirwa n’abakinnyi 70 bakomoka muri aka karere.

Muri iyo ngando izakoreshwa n’abatoza bagera kuri 42, hazigwa cyane cyane imikino ya sitting volleyball, Goalball no gusiganwa ku maguru.

Nubwo Carolin yashimye u Rwanda mu bijyanye no gutegura amarushanwa ndetse no kwitwara neza mu mikino y’abamugaye, yavuze ko byaba byiza hanabonetse abakinnyi b’igitsina gore kuko yasanze ari ntabo kandi byari bikwiye.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abamugaye mu Rwanda akaba n’umukinnyi wa sitting Volleyball, Diminique Bizimana, avuga ko kwakira izo ngando bizafasha cyane u Rwanda kuzamura abakinnyi bakiri bato bazasimbura abarimo kugenda bajya mu za bukuru.

Bizimana yavuze ati “Ubu turimo kugenda tujya mu za bukuru. Dukeneye abazadusimbura, niyo mpamvu tugomba kubatoza hakiri kare. Abo bana nibaza bazahugurwa, bakine amarushanwa ndetse hazaba hanarimo ibihembo bizatuma bigaragaza cyane kandi bizanatuma bakunda imikino.

Izi ngando zibereye bwa mbere muri Afurika, zije mu Rwanda nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball iboneye itike yo kuzajya mu mikino paralympique izabera i London muri Nyakanga uyu mwaka. Ibi bikaba biri no mu byatumye u Rwanda rugirirwa icyizere cyo kwakira izi ngango.

Theoenste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka