u Rwanda rurakira amarushanwa mpuzamahanga y’umukino wa Tennis (ITF Men’s future)

u Rwanda guhera ku itariki 7/11 kugera tariki 19 /11 rurakira amarushanwa mpuzamahanga y’umukino wa Tennis (ITF Men’s future), aya marushanwa arimo kubera ku bibuga bya Celcle sportif de Kigali (CSK).

Iri rushanwa mpuzamahanga ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF) ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ku Isi (ITF). Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 74 babigize umwuga (Professionals) bakomoka ku migabane yose igize isi.

Ni irushanwa riba mu byiciro bitatu aho abakinnyi bahatanira amanota 18 (kuri buri kiciro) atuma bazamuka mu myanya ku rutonde rw’isi, muri ibyo byiciro bitatu bazahatanira amanota 54 yose hamwe. Icyiciro cya mbere cyabereye mu gihugu cy’u Burundi kuva ku itariki ya 30 /10 kugera ku itariki 5/11 hatsinda umunya Autrichiya Gerald Melzer.

u Rwanda rwagombaga kwakira icyumweru kimwe gusa kubera ko igihugu cya Kenya, cyaravuze ko nta bushobozi bwo gutegura iri rushanwa noneho ITF isaba igihugu cy’u Rwanda ko cyategura iri rushanwa; bityo akaba ariyo mpamvu mu Rwanda hazaba iri rushanwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

ITF Men’s future irabera mu Rwanda ku nshuro ya 10 iterwa inkunga na Perezida wa Repubulika abinyujije muri MIJESPOC, BRALIRWA, na Cercle Sportif.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 7 b’abanyarwanda bose bakomoka muri ikipe ya CSK, n’ubwo batsindiwe mu majonjora ya mbere bose ariko babashije kunguka ubunararibonye mu mukino wa Tennis kuko babasha gukina n’abakinnyi bakomeye babigize umwuga ku isi, ari nayo nyungu ikomeye ku gihugu cyakiriye amarushanwa.

Amarushanwa nk’aya afasha mu kuzamura umukino wa Tennis mu Rwanda.

Mutijima Abu Bernard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka