Harashakwa uburyo amashuri yaba ikigega cya siporo mu Rwanda

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (MINEDUC) ifatanyije n’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri, bakomeje gushakisha abana b’abanyeshuri bafite impano mu mikino itandukanye.

Abakina Valley Ball nabo bari gushakishwa ngo bazavemo abakinnyi b'rjo hazaza
Abakina Valley Ball nabo bari gushakishwa ngo bazavemo abakinnyi b’rjo hazaza

Kuva kuwa mbere tariki ya 12 ukuboza 2016 mu gihugu hose nibwo hatangiye imyitozo kubana bari munsi y’imyaka 17. Aba bakaba baje bakurikira ikindi cyiciro cyabanje cy’abana bari munsi y’imyaka 15.

Iyi gahunda ngo igamije gushaka abahungu n’abakobwa bagomba kuzahurizwa hamwe mu mashuri y’icyitegererezo bagatozwa.

Ubundi bakazavamo abakinnyi b’amakipe atandukanye y’igihugu mu mikino irimo Baketball, umupira w’amaguru, Handball na Volleyball.

Tariki ya 14 Ukuboza 2016 Kigali Today yasuye abana bari kwitoreza mu ishuri ryisumbuye rya Don Bosco riherereye mu Gatenga mu mujyi wa Kigali.

Abana bakina Basket Ball barakina kugirango bagaragaze impano zabo
Abana bakina Basket Ball barakina kugirango bagaragaze impano zabo

Rwigema Patterne, ushinzwe siporo n’umuco muri MINEDUC yatangaje ko iyi gahunda bayitekereje kugira ngo amashuri abe ikigega cya siporo mu Rwanda.

Agira ati “Ubu mu ntara zose n’umujyi wa Kigali hari kubera ingando z’abanyeshuri bakina imikino itandukanye batarengeje imyaka 17.

Turashaka kubahuriza hamwe mu mashuri y’icyitegererezo ubundi bagatozwa n’abatoza babihuguriwe kugirango amashuri abe ikigega cya siporo cy’u Rwanda.”

Abakina Football nabo bari gushakwamo abazavamo abakinnyi bakomeye
Abakina Football nabo bari gushakwamo abazavamo abakinnyi bakomeye

Biteganyijwe ko ku tariki ya 21 ukuboza 2016 abana bazaba baragaragaje impano kurusha abandi bazahurira mu ishuri rya Siyansi rya Byimana.

Aho nibwo bazongera bakongera bagatoranyamo abazahurizwa hamwe mu mashuri y’icyitegererezo mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri wa 2017.

Abakina Handball nabo bari gutozwa
Abakina Handball nabo bari gutozwa

Aho bari kwitoreza mu gihugu

Muri Ligue y’Amajyaruguru imyitozo iri kubera mu Karere ka Gakenke ku ishuri ryitwa APRODOSOC Nemba.

Muri Ligue y’Amajyepfo imyitozo kuri ubu irabera ku ishuri rya EAV Kabutare mu Karere ka Huye.

Muri Ligue ya Centre I imyitozo irakomeza kubera kuri Don Bosco mu Gatenga (aho bakunze kwita kwa Carlos).

Muri Ligue ya Centre II imyitozo ikomeje kubera mu Karere ka Ruhango mu Byimana kuri Ecole Secondaire Mukingi.

Muri Ligue y’Iburengerazuba imyitozo irabera mu Karere ka Rubavu, ku ishuri rya ETENI

Muri Ligue y’Iburasirazuba imyitozo irabera mu Karere ka Ngoma, kuri G.S. Kabare.

Andi mafoto

Paterne Rwigema ushinzwe siporo n'umuco muri ministeri y'uburezi akurikirana imyitozo y'abana
Paterne Rwigema ushinzwe siporo n’umuco muri ministeri y’uburezi akurikirana imyitozo y’abana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo gitekerezo cyo guhuriza hamwe abana bafite impano ni cyiza pe, gusa njyewe hari icyo mbasaba kugirango muzakurikirane mumenye impamvu abayobozi b, ibigo byamashuri banga kwishyura F agenewe sport muri association ya sport ku karere kuko byatumye sport ihagarara mu mashuri kandi mu mafaranga Ministerie yuburezi itanga kumwana nayo aba arimo.

Jado yanditse ku itariki ya: 22-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka