Golf Rwanda Open izitabirwa n’abakinnyi basaga 100

Imikino mpuzamahanga ya Golf izwi ku izina rya ‘Rwanda Golf Open’ izabera mu Rwanda ku nshuro ya 15 kuva tariki 22/02/2012 izitabirwa n’abakinnyi baturutse mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba basaga 100.

Nubwo iyi mikino ihuza cyane cyane abakinnyi baturuka muri Ugnda, Kenya, Burundi, Tanzania n’u Rwanda, n’abakinnyi baturuka hanze y’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba bemerewe kuyitabira kuko iba ifunguye ku bantu bose (Open); nk’uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Golf mu Rwanda Andrew Nkwandi, abisobanura.

Iyi mikino uzitabirwa n’abakinnyi babigize umwuga n’abatarabigize umwuga (amateurs). Ababigize umwuga bazaba bahatanira ibihumbi bine by’amadolari mu gihe mu cyiciro cy’abatarabigize umwuga, abakinnyi 17 bazaza mu myanya ya mbere bazahabwa ibikombe.

Umwe mu bakinnyi bane babigize umwuga u Rwanda rufite, Jean Baptiste Hakizimana, avuga ko yizeye kuzitwara neza, kuko abakinnyi bo muri aka karere bajyaga bamugora nta bwoba bamuteye kuko amaze iminsi areba imyitwarire yabo.

Abisobanura muri aya magambo: “Maze ukwezi kose nkora imyitozo myiza kandi abakinnyi nka Ndiza wandushije ubushize, narebye uko aherutse kwitwara mu mikino yabereye muri Afurika y’Epfo nsanga nzamutsinda”.

Iyi mikino ikinwa izenguruka muri buri gihigu mu bigize Afurika y’Ibirasirazuba. Imikino iheruka yabereye muri Uganda, igikombe cyegukanwa n’Umunyakenya, Dismas Ndiza.

Iyi mikino izatangira tariki 22/02/2012 isozwe ku wa tariki 25/02/2012. Mu minsi ibiri ibanza hazakina ababigize umwuga, naho indi minsi ibiri ya nyuma hakine abatarabigize umwuga.

Golf yatangiye gukinwa mu Rwanda mu 1988, u Rwanda rukaba rumaze kugira abakinnyi bane babigize umwuga. Abo ni Emmanuel Ruterana, Jean Baptiste Hakizimana, Olivier Munyaneza na Celestin Habineza.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka