Abatoza 30 b’umukino wa Tennis mu karere barimo kongererwa ubumenyi

Abatoza 30 b’umukino wa Tennis agamije mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba bateraniye Rwanda aho barimo kongererwa ubumenyi mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Tennis mu Karere. Ayo mahugurwa arahabwa n’izobere zo mu Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis (ITF) rifatanyije n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino Olempike ku isi.

Abatoza 30 barimo 17 b’Abanyarwanda kongeraho abatoza 13 bavuye mu bihugu nka Tanzania, Kenya, Burundi na Uganda ni bo batangiye aya mahugurwa ku mukino wa Tennis ku bibuga bya Hotel Novotel, aho bahabwa mahugurwa n’impuguke zoherejwe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis (ITF).

Umuyobozi Ushinzwe iterambere muri ITF mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba, Ntwari Thierry avuga ko aya mahugurwa bayateguye mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Tennis mu mashuri mato, muri gahunda ya STI na PTI mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba.

Ntwari yakomeje avuga ko aya mahugurwa agamije kongerera abatoza ubumenyi muri iyi gahunda kuko aribo bazagira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda igamije guteza imbere umukino wa Tennis mu mashuri mato. Ikindi ni uko aya mahugurwa azafasha abatoza kandi mu gushimangira gahunda zigamije guteza imbere umukino wa Tennis mu bihugu bigize akarere k’Afurika y’i Burasirazuba muri rusange.

Afungura aya mahugurwa Perezida wa Komite y’imikino Olempike mu Rwanda (CNOSR), Colonel Charles Rudakubana yavuze ko Komite Olempike izakomeza gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere siporo mu Rwanda, by’umwihariko Ishyirahamwe rya Tennis rirasabwa gukora gahunda igamije guteza imbere umukino wa Tennis mu bana bakiri bato, kugira ngo abatoza barusheho gushyigikirwa, bashyikirizwa ibikoresho bikenerwa mu mukino wa Tennis.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka