Basanga siporo ifite agaciro mu gutunganya neza umurimo

Mu kwizihiza umunsi mukuru w’umurimo tariki 01 Gicurasi 2016,mu karere ka Kirehe uwo munsi waranzwe n’imikino inyuranye mu gufasha abakozi kongera umusaruro mu kazi bakora.

Ni umuhango ku rwego rw’akarere ka Kirehe wabereye ku mupaka wa Rusumo ahateguwe amarushanwa mu mikino inyuranye yahuje abakozi b’akarere n’abakozi bakora ku mupaka wa Rusumo.

Abakinnyi b'amakipe yombi bitegura guhura
Abakinnyi b’amakipe yombi bitegura guhura
Ba visi meya bombi bashyikiriza igikombe kapiteni w'ikipe ya Rusumo
Ba visi meya bombi bashyikiriza igikombe kapiteni w’ikipe ya Rusumo
Umukino wari urimo ishyaka ryinshi
Umukino wari urimo ishyaka ryinshi

Nsengiyumva Jean Damascene umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’imari yatanze ubutumwa bukangurira abaturage kwitabira siporo mu gutunganya umurimo wabo wa buri munsi.

Yagize ati“kuri uyu munsi w’umurimo twakinnye imikino inyuranye kuko umukozi kugira ngo akore akazi ke neza nuko aba afite ubuzima bwiza, kandi bigaragarira mu myitozo akora, niyo mpamvu buri wese asabwa kwitabira siporo kandi akubaha n’akazi akora kuko nta murimo muto ubaho”.

Visi Meya Nsengiyumva Damascene asaba buri wese gukunda siporo mu gutunganya neza umurimo
Visi Meya Nsengiyumva Damascene asaba buri wese gukunda siporo mu gutunganya neza umurimo

Yavuze ko siporo mu karere ka Kirehe imaze gutera imbere kuko hari amakipe akomeye mu ngeri nyinshi nka Volleyball, Football, Karate n’indi.
Ku bijyanye n’umurimo yasabye ababyeyi gufasha abana mu mpano zabo babigisha imyuga banabafasha guhanga imirimo aho gutegereza akazi kuri Leta.

Abatsinzwe bambikwa imidari n'ubuyobozi bw'akarere
Abatsinzwe bambikwa imidari n’ubuyobozi bw’akarere

Mu mikino yakinwe abahize abandi bishimiye ibihembo, bashimira akarere kabazirikanye ku munsi w’umurimo kabategurira imikino inyuranye.
Irabaruta Pauline wabaye uwa mbere mu mukino wo gusiganwa mu mifuka avuga ko uwo mukino wamushimishije akaba uwa mbere aribwo bwa mbere awukinnye.

Ati“Nishimiye uyu munsi w’umurimo,akarere kaduteguriye gahunda nziza dukora siporo, nakinnye umukino wo gusiganwa mu mifuka mba uwa mbere byanshimishije kandi ni ubwa mbere nkinnye uwo mukino, siporo ni nziza ifasha umurimo gukorwa neza”.

Habayeho n'amarushanwa yo gusiganwa bambaye imifuka
Habayeho n’amarushanwa yo gusiganwa bambaye imifuka

Muhire Patrick umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko mu karere ka Kirehe avuga ko siporo ifasha abakozi mu gutunganya umurimo,aho yagize ati“Siporo niyo imfasha mu gutunganya umurimo nkora wo kuyobora urubyiruko cyane ko Minisiteri ya Siporo yaduhaye amasaha yo gukora siporo buri wa gatanu mu kurushaho gutegura neza umurimo wacu.

Abakozi bo ku mupaka wa Rusumo nibo batwaye igikombe batsinze abakozi b'akarere ka Kirehe kuri Penaliti
Abakozi bo ku mupaka wa Rusumo nibo batwaye igikombe batsinze abakozi b’akarere ka Kirehe kuri Penaliti
Mu marushanwa yo gusiganwa habayeho no kwiruka ku nkoko uyifasha akayicyura iwe
Mu marushanwa yo gusiganwa habayeho no kwiruka ku nkoko uyifasha akayicyura iwe

Muri iyo mikino hatanzwe ibihembo binyuranye bigizwe n’imyambaro ku babaye aba mbere mu gusiganwa ku maguru, imipira yo gukina, imidari n’igikombe ku ikipe y’abakozi b’umupaka wa Rusumo nyuma yo gutsinda abakozi b’akarere kuri Penaliti 5-4 mu gihe amasaha y’umukino yarangiye amakipe aguye miswi ubusa ku busa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka