Hakwiye gushakwa uburyo twabona umusaruro mwiza muri Siporo-Minisitiri Uwacu.

Uwacu Julienne uyobora Ministeri ya Siporo n’umuco (Minispoc) aratangaza ko umusaruro muri siporo y’u Rwanda muri rusange ukomeje kuba mubi ariko akavuga ko hakwiye gushakwa uburyo waba mwiza.

Minisitiri Uwacu aheruka gutangaza abinyujije kuri Groupe ya Emails ihurirwaho n’abanyamauru ba Siporo, ko nyuma y’uko amakipe yose asohokeye igihugu mu mikino itandukanye usanga atsinzwe akagaruka nta bihembo agarukanye, akavuga ko gukomeza muri uwo murongo bidakwiye ahubwo hagomba gutegurwa amakipe neza ku buryo asohoka agahagararira u Rwanda neza.

Minisitiri Uwacu yagize ati ”Ntabwo amarushanwa tujyamo tugenda twiteguye guhura n’amakipe yoroshye ni yo mpamvu tugomba gukora cyane aho guhora iteka dushakisha impamvu n’ibisobanuro byo gutsindwa.tugomba guhindura hagashakishwa uburyo twatsinda”

Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Madamu Uwacu Julienne.
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Madamu Uwacu Julienne.

Mu kiganiro Minisitiri kandi yagiranye na Kigali Today, yatangaje ako bireba bamaze kubimenyeshwa kandi ategereje ko hari ikizakorwa.
Yagize ati “Ibyo ntibireba abatoza gusa, Oya n’abakinnyi nabo birabareba,abayobozi ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira na Siporo kuko abo bireba bose narabandikiye igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa”

Bugingo Emmanuel Ushinzwe imikino muri Minispoc nawe avuga ko umusaruro mubi wagaragaraga ariko ngo nk’uko bahuraga n’abo bireba bise bagahwiturana ngo bagiye kongera kwicarana barebere hamwe icyatuma siporo itera imbere kurushaho.

Aganira na Kigali Today yagize ati ”Nk’uko Nyakubahwa Minisitiri abivuga ni cyo duhora twibukiranya n’abo dufatanyije kuyobora Siporo yaba amashyirahamwe y’imikino atandukanye ndetse n’abategura abakinnyi, n’abakinnyi ubwabo turateganya kongera kwicarana turebere hamwe icyateza imbere siporo kuko iyi bipfuye twese biradusebya n’iyo bikunze biduha ishema twese”

Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc
Bugingo Emmanuel, Umuyobozi wa Siporo muri Minispoc

Ubuyobozi bwa minisiteri ya Siporo n’umuco ariko bunavuga ko Komite Olempiki ikuriye amashyirahamwe yose ya siporo nayo igomba kugira uruhare rukomeye mu gukurikirana ayo mashyirahamwe kugra ngo aho yadohotse agirwe inama y’icyakorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomerezaho rwose.Emmanuel Bugingo uragashoboye rwose.Imana ikomeze ikongerere ubwenge bwo gukoresha mu buzima bwawe bwose.Sport OYEEEEEEEEE

Alias yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka