DR Congo yihariye ibihembo muri Rwanda Open

Mu marushanwa ya Tennis yari amaze iminsi abera mu Rwanda, Indondo Denis na Onya Nancy bakomoka muri DR Congo ni bo begukanye imyanya ya mbere mu bagabo n’abakobwa

Kuri iki cyumweru ku bibuga bya Tennis biherereye kuri Stade Amahoro, hasorejwe amarushanwa ya Tennis azwi ku izina rya Rwanda Open, maze mu bagabo Indondo Denis yegukana umwanya wa mbere atsinze Dunkan wo muri Uganda, mu gihe mu bakobwa Onya Nancy na we yatwaye umwanya wa mbere atsinze uwitwa Changawa wo muri Kenya, Seti eshatu ku busa (3-6, 7-6, 6-0.)

Indondo Denis usanzwe ari we numero ya mbere muri Afurika ni we wegukanye Rwanda Open
Indondo Denis usanzwe ari we numero ya mbere muri Afurika ni we wegukanye Rwanda Open

Mu bakina ari babiri kuri babiri (Double Games), ikipe ya DR Congo yari igizwe na Salma na Dennis Indondo yatsinze iy’u Rwanda yari igizwe na Habiyambere Dieudonne na Havugimana Olivier, Seti ebyiri ku busa (6-2, 6-1).

Umukino warangiye Indondo atsinze Mugabe ukomoka Uganda Seti ebyiri ku busa (6-3, 6-3)
Umukino warangiye Indondo atsinze Mugabe ukomoka Uganda Seti ebyiri ku busa (6-3, 6-3)
Mugabe ukomoka Uganda, yatangiye aya marushanwa atangaza ko ari we uzayegukana
Mugabe ukomoka Uganda, yatangiye aya marushanwa atangaza ko ari we uzayegukana

Uwa mbere mu bagabo yahawe igikombe ndetse n’amadollars 1000 ($1000), mu gihe mu bakobwa uwa mbere yahawe amadollars 750.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RIP English @ Lucien

Ahahah yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

congregatulation dear friend, urwanda ni gihugu kizi kwakira visitors kikaba kibarindira umutekano .love you rwanda

Lucien Tuyishim yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka