Wari uzi umwanya Perezida Kagame yari gukinaho iyo akina ruhago?

Tariki ya 23 Ukwakira ni umunsi udasanzwe ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kuko bawizihizaho isabukuru y’amavuko ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Ni umunsi uhurirana n’isabukuru y’umutoza Arsene Wenger utoza ikipe ya Arsenal Perezida Kagame afana, unahurirana n’intsinzi ya Arsenal y’ibitego 5-2 yatsinze Everton.

Kuva ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, Perezida Kagame ahora iteka aharanira ko himakazwa ibitekerezo by’ubutwari. Akunda abarangwa n’ishyaka ry’intsinzi haba mu mikino no mu buzima busanzwe.

KT Radio, Radio ya Kigali Today yabateguriye icyegeranyo yise ”Perezida Kagame inshuti y’imikino” gikubiyemo uburyo yagiye ashyigikira siporo mu bihe bitandukanye kugeza n’aho, yatinze ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, ategereje kwakira imwe mu makipe y’igihugu.

Wari uzi se umwanya Perezida Kagame yari gukinaho iyo aramuka abaye umukinnyi w’umupira w’amaguru?

Kurikira icyo cyegeranyo uramenya byinshi ku ruhare rwa Perezida Kagame muri siporo y’u Rwanda no muri Afurika.

Perezida Kagame yakiriye Team Rwanda yegukanye Tour du Rwanda 2014, aha yari kumwe na Valens Ndayisenga
Perezida Kagame yakiriye Team Rwanda yegukanye Tour du Rwanda 2014, aha yari kumwe na Valens Ndayisenga
Perezida Kagame ni umukunzi w'imena w'Arsenal yo mu Bwongereza. Aha yari yasuwe na Tony Adams wahoze ari myugariro ukomeye w'iyo kipe
Perezida Kagame ni umukunzi w’imena w’Arsenal yo mu Bwongereza. Aha yari yasuwe na Tony Adams wahoze ari myugariro ukomeye w’iyo kipe
Perezida Kagame yashimiwe na CAF ku ruhare rwe mu guteza imbere imikino muri Africa
Perezida Kagame yashimiwe na CAF ku ruhare rwe mu guteza imbere imikino muri Africa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

president wacu turamukunda aba MURI byose pe
sport yo nakarusho
good luck for your team arsenal

Samuel Ndagijimana yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Gusa ndabashimira akazi keza mukora
mutugezaho amakuru atandukanye

sebikabu osee yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

President Kagame yarabyivugiye ko yari gukina hagati mu kibuga nk’umuntu upanga umukino (masterminder)kandi utuma ba rutahizamu bakora akazi kabo neza ari nako kavamo INTSINZI.

Kalisa yanditse ku itariki ya: 25-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka