Wari uzi ko gukunda imibare aribyo byatumye Dusingizimana akina Cricket?

Eric Dusingizimana umaze kuba icyamamare ku isi nyuma yo guca agahigo ko kumara amasaha 51 akina Cricket ataruhutse ahamya ko gukina Cricket yabitewe no gukunda imibare.

Dusingizimana ubwo yacaga agahigo ku isi
Dusingizimana ubwo yacaga agahigo ku isi

Eric Dusingizimana ufite imyaka 30 y’amavuko, yabwiye KT Radio mu kiganiro cyayo cyitwa KT Sports ko yatangiye gukina Cricket mu mwaka wa 2006 ubwo yigaga mu cyahoze ari ETO Kicukiro, yiga imibare n’ubugenge.

Agira ati “Nari umunyeshuri ukunda imibare cyane cyane “Geometrie”. Nabonaga uburyo umuntu atera agapira wa wundi ukubita (batman) akagakubita, kakidunda, nyuma kakazamukira ku mfuruka (angle) na dogere (degree) runaka, bituma numva mbikunze bintera amatsiko ndavuga nti iyi ni geometrie koko.”

Akomeza agira ati “Ngeze no mu bwubatsi nabonye na byo bifite aho bihuriye na Cricket kuko hari ibibuga dukiniraho bya Tapis, ibitsindagiye cyane n’ibindi."

Yongeraho ko yagize amahirwe ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket rikaboherereza abatoza. Uwamutoje bwa mbere yitwa Emmanuel Byiringiro.

Ati “Aranzamura birangira ngeze mu ikipe ndi umusimbura birakomeza ngera ku kuba nimero imwe wa wundi utangirira abandi, nanatangira guhamagarwa mu ikipe y’igihugu muri 2008.”

Akomeza avuga ko yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket kuva mu 2010.

Nyuma y’imyaka 10 atangiye gukina Cricket yiyemeje guca agahigo ku isi maze amara amasaha 51 akina Cricket nta kuruhuka.

Avuga ko yabikoze kubera ishyaka ryo kugira ngo Abanyarwanda n’isi yose bamenye ko mu Rwanda hari Cricket.

Dusingizimana avuga ko yarebye indi migabane asanga hari uduhigo yesheje ku isi asigara yibaza icyo we nk’Umunyafurika cyangwa se Umunyarwanda yakora, yiyemeza kujya muri Cricket kugira ngo yandikishe amateka ku isi nk’Umunyarwanda.

Dusingizimana avuga ko imibare ariyo yatumye akina Cricket
Dusingizimana avuga ko imibare ariyo yatumye akina Cricket

Avuga ko nyuma yo gufata icyemezo, yahise atangira imyitozo muri Mutarama 2016 yamufashije kugera kuri ako gahigo. Mu gihe cy’imyitozo yakoraga amasaha umunani ku munsi .

Ati “Nagiye gushaka abaterankunga kugira ngo bazamfashe muri kiriya gikorwa, uwo nageragaho wese namubwiraga ko buzira bugacya ngikina agahita abivamo, ambwira ko ntazabishobora. Na Mama ntiyabyumvaga, ariko byarangiye ku munsi wa nyuma nawe ahageze.”

Yaharaniye kubaka Sitade mpuzamahanga ya Cricket

Zimwe mu mpamvu zatumye yiyemeza guca agahigo ku isi, ni uko yifuzaga ko hakongerwa inkunga izafasha mu kubaka sitade mpuzamahanga ya Cricket yagombaga kubakwa i Gahanga muri Kicukiro.

Iyi stade ya Cricket yubatse mu buryo bw'imisozi igize u Rwanda
Iyi stade ya Cricket yubatse mu buryo bw’imisozi igize u Rwanda

Sitade ya Cricket ya Gahanga imirimo yo kuyubaka irimo kugera ku musozo kuko izatahwa ku itariki ya 28 Ukwakira 2017. Iyo sitade izuzura itwaye Miliyoni imwe y’Amapawundi angana na Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Igice kinini cy’ayo mafaranga gikomoka ku baterankunga batangiye gutera inkunga icyo gikorwa kubera ko Dusingizimana yari amaze guca agahigo ku isi, igikorwa avuga ko cyamuhaye icyizere imbere y’abo yajyagaho agiye gusaba inkunga .

Iyo sitade iri mu za mbere mu bwiza ku isi kuko iherutse gushyirwa muri sitade za Criket 10 nziza ku isi.

Ati “Sinavuga ko wenda yubatse kurusha izindi. Impamvu ni uko yubakanye umwihariko, uburyo yubatse mu ishusho y’imisozi igize u Rwanda bituma ishyirwa muri sitade nziza.”

Ikibuga cya Cricket cyubatswe ku nkunga yakusanyijwe na Eric Dusingizimana kiza mu myanya ya mbere ku isi mu bibuga bifite ubwatsi bwiza
Ikibuga cya Cricket cyubatswe ku nkunga yakusanyijwe na Eric Dusingizimana kiza mu myanya ya mbere ku isi mu bibuga bifite ubwatsi bwiza

Iyo sitade kandi yubatswe ku nkunga ya Leta y’u Rwanda yatanze ubutaka bungana na hegitari 4.5, inabasonera imisoro isanzwe itangwa ku bikorwa nk’ibyo ingana na 18% by’ingengo y’imari y’uwo mushinga.

Iyo sitade ifite uburebure bwa metero 124, ubugari bwa metero 137. Igizwe n’ikibuga cy’ubwatsi bugezweho bwitwa “Bermuda Glass” bugaragara kuri sitade zikomeye nka Santiago Bernabeu ya Real Madrid.

Umuhango wo kuyitaha biteganijwe ko uzitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket ku isi, n’abakinnyi babiri ba mbere ku isi muri uwo mukino ari bo Michael Vaughan na Brian Lara.

Guca agahigo ku isi byamumariye iki?

Dusingizimana yatangaje ko ibivugwa ko yagombaga guhabwa miliyoni imwe y’Amadorali, hafi miliyari imwe y’Amanyarwanda ari ibihuha.

Ati “Nta mafaranga batanga kuko bishobora no kurema ubwiyahuzi ku bantu bamwe na bamwe baba bafite inyota y’amafaranga. Ni ishimwe rya Certificate, bakakwandika mu gitabo.”

Akomeza agira ati “Ikibaho ni uko nka sosiyete runaka ishobora kukwitabaza ukajya uyamamaza. Urugero ni nka Bralirwa yahise iza kundeba ngo nyamamarize.”

Stade ya Cricket ibereye ijisho
Stade ya Cricket ibereye ijisho

Yongeraho ko ikindi byamamuriye ari uko yageze ku ntego yari yatangiranye zo kumenyekanisha umukino ahereye mu Rwanda.

Dusingizimana akomeza avuga ko mu byo atazibagirwa nyuma yo kwesa umuhigo ari uko byatumye akusanya amafaranga yo kubaka sitade ya Cricket.

Ubuzima bwite bwo hanze y’Ikibuga

Dusingizimana ni umufana ukomeye wa Rayon Sports. Hanze y’u Rwanda avuga ko nta kipe afana n’ubwo afite imwe mu mikino itajya imucika irimo uwa Manchester United na Chelsea n’uhuza Arsenal na Manchester United.

Amasaha menshi ayamara ku nyubako andi akayamara arimo gushushanya inyigo z’inyubako, yabirangiza akajya gukina Cricket cyangwa se akanitabira indi myitozo ngororamubiri irimo no koga.

Iyi stade ya Cricket iri kubaka i Gahanga izuzura itwaye miliyari 1RWf
Iyi stade ya Cricket iri kubaka i Gahanga izuzura itwaye miliyari 1RWf

Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bwubatsi (Civil Engineering) yakuye muri IPRC Kigali, n’iy’ icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Architecture yahawe na Nile Source Polytechnic of Applied Arts and Science y’ i Huye mu Majyepfo.

Yabaye umukozi mu bigo bitandukanye nka IPRC-South na Rwanda Stadium Cricket Foundation yagezemo muri Werurwe 2016 kugeza n’ubu. Akuriye ibikorwa byo kubakisha Stade ya Cricket ya Gahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

well done Eric,iyo ushatse urashobora kweri ,Ericni umunyamurava kdi no mu bisanzwe no mu kazi ka buri munsi agira umurava ndetse n’umuhate,nabonaga muri IPRC-SOUTH mu gihe cye cyo kwigisha no mu bindi bihe Eric yahoranaga umurava,bitandukanye n’abandi barimu wabonaga rwose agira umuhate umurava n’ubushake bwinshi mu kazi.

IMANA ikomeze kukwagura.

Van kevin yanditse ku itariki ya: 20-10-2017  →  Musubize

Utyo rwose, binakureho urujijo kubantu bumva ko amahirwe aba ahandi ugasanga babaha visa zohanze bakiterera hejuru nkaho bagiye mwijuru. Nuko Bwana Engeeneer abandi bakunda igihugu. Ubwo urabona inyungu rusange bigiye kuzana mugihugu. Tugize besnhi nkawe ndabona intego ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagerwaho muburyo bwihuse. Erega ntagishya kibayo,nabo biriya mubona bibatangaza ntabwo byavuye mu ijuru ahubwo hari abitanze muburyo bwose bushoboka kugirango bigerweho. Sur non, ntabwo snhyigikiye Green card nagato niyo umuntu ayisaba nibaza niba aba azi impamvu yabyo bikanyobera.

Christian yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka