Havugimana Olivier,Umunyarwanda wa mbere muri Tennis aracyagorwa n’amikoro make

Umukinnyi wa Tennis,Havugimana Olivier usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu agaragaza imvune abakinnyi ba Tennis mu Rwanda bahura na zo kubera amikoro make.

Havugimana Olivier ahamya ko umukino wa Tennis mu Rwanda uhenze
Havugimana Olivier ahamya ko umukino wa Tennis mu Rwanda uhenze

Uwo mukinnyi usazwe ari nimero ya mbere muri Tennis mu Rwanda yatangaje ibyo ubwo yagiranaga ikiganiro na KT Radio, mu kiganiro cyayo kitwa KT Sports.

Azwiho gutsinda amarushanwa abera imbere mu gihugu. Mu marushanwa yagiye yitabira,kure yashoboye kugera ni muri ¼ cy’irushanwa rya Kenya Open, mu nshuro eshatu yaryitabiriye.

Havugimana wavukiye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, avuga ko yatangiye gukina Tennis afite imyaka icyenda ayikundishijwe na mukuru we, Uwamahoro Eric kuri ubu usigaye ari umutoza w’uwo mukino.

Akomeza avuga ko ubwo yari umwana, gukina Tennis byari bigoranye ariko abona amahirwe yo gukina mu gihe bari batangiye gahunda yo kuzamura abana bato bagombaga gusimbura abari bakuze.

Agira ati “Byari bigoranye mbere sinabashaga no kujya kuri Cercle Sportif mu Rugunga ngo mbashe kwinjira aho bakinira. Nyuma ariko mfashijwe na mukuru wanjye wakinaga Tennis nabonye amahirwe nta ngira kwitoza ku myaka icyenda.”

Havugimana Olivier umukinnyi wa mbere wa Tennis mu Rwanda
Havugimana Olivier umukinnyi wa mbere wa Tennis mu Rwanda

Uyu mukinnyi ujya yitabira amwe mu marushanwa komeye muri Afrika y’Iburasirazuba, avuga ko agifite ingorane zo kwitabira amarushanwa yo hanze kuko nta bufasha ahabwa.

Avuga ko kugirango ube umukinnyi mwiza muri Tennis imyitozo gusa idahagije. Ahubwo ngo uba ugomba no gukina amarushanwa menshi mpuzamahanga, ukamenyekana bikakuzamurira n’amanota ku rwego mpuzamahanga.

Avuga ko kandi hari igihe yitabira amarushanwa akomeye, yiyishyuriye itike n’amafaranga yo kumutunga.

Ati “Ni ibintu biba bigoye, mba ngomba kumara iminsi 10. Iyo nitabiriye irushanwa nka Kenya Open , muri iyo minsi usanga mba nishyura byibuze Amadorali y’Abanyamerika 10 ku munsi (arenga 8000RWf).

Akomeza agira ati “Urumva kandi simba nabariyemo n’amafaranga y’urugendo. Biba bigoye rero nshobora no kumara amezi atandatu ntasubiye mu irushanwa hanze.”

Ibikoresho bya Tennis biri mu bimutwara amafaranga menshi

Havugimana avuga ko kuba umukinnyi mwiza wa Tennis bisaba ibikoresho bigekugira ibikoresho bigzweho ku rwego mpuzamahanga. Ahamya ko ibikoresho ari bimwe mu mu bigora abantu benshi bakina uwo mukino.

Izi Racket imwe igura agera ku bihumbi 120RWf
Izi Racket imwe igura agera ku bihumbi 120RWf

Ahamya ko inkweto akoresha mu gihe cy’imyitozo no mu marushanwa zigura amadorali abarirwa mu 100$ (arenga ibihumbi 84RWf) ku muguro umwe.

Ikabutura yambara ayigura amadorali 40$ (arenga ibihumbi 33RWf) naho umupira akawugura amadorali 30$ (arenga ibihumbi 25RWf).

Igikoresho akubita agapira (Racket) awugura amayero 120 (ayingayinga ibihumbi 120RWf) kandi avuga ko aba agomba byibuze kugira “Racket” enye nazo zitamara igihe kuko “Racket” imwe mu gihe cy’iminsi itatu iba yamaze gusaza.

Iz nkweto umuguru umwe awugura arenga ibihumbi 84RWf
Iz nkweto umuguru umwe awugura arenga ibihumbi 84RWf

Udupira akoresha mu gihe cy’imyitozo agakarito karimo udupira dutatu, imwe ayigura hagati y’ibihumbi 10 na 12RWf, akayikoresha mu masaha ane gusa.

Ikizingo cy’imigozi akoresha muri “Racket” igihendutse akigura ku madorali 60$, arenga ibihumbi 50RWf.

Ni iyihe soko y’Amafaranga ku mukinnyi wa Tennis mu Rwanda?

Havugimana avuga ko mu Rwanda bikigoye ko umukinnyi wa Tennis yakwinjiza amafaranga menshi nko mu bindi bihugu byateye imbere.

Avuga umukinnyi wa Tennis mu Rwanda ashobora kubona amafaranga yigisha abantu Tennis, bitewe n’umubare w’abakugana.

Ati “Ngomba gutoza kugira ngo mbone amafaranga ngura ibikoresho. Ukeneye ko mwigisha Tennis anyishyura 7000RWf ku isaha imwe.”

Akomeza agira ati “Ibijyanye n’amarushanwa yo hano mu gihugu ntabwo yagutunga kuko aba gake cyane, yanaba ntibashyiremo ibihembo bikomeye kuko usanga irushanwa rihemba neza ridashobora kurenza ibihumbi 250RWf.”

Muri Kenya Open kure yabashije kugera ni muri 1/4
Muri Kenya Open kure yabashije kugera ni muri 1/4

Ahandi avuga akura amafaranga ni ku batera nkunga no ku marushanwa mpuzamahanga. Avuga ko iyo ageze muri ¼ mu irushanwa nka Kenya Open ahembwa amadorali 120$, arenga ibihumbi 100RWf.

Uyu musore w’Imyaka 24 asaba ibigo by’Ubucuruzi gushora amafaranga mu mukino wa Tennis mu rwego rwo kunganira amikoro y’abakinnyi kuko ari umukino uhenda cyane uwukina.

Havugimana nubwo afata Rafael Nadal nk’ikitegererezo cye agendeye ku buryo akora cyane mu kibuga, avuga ko umukinnyi w’ibihe byose kuri we ari Umusuwisi Roger Federer .

Havugimana na bagenzi be Niyigena Etienne, Gatete Hamiss na Tuyishime Fabrice mu irushanwa rya Devis Cup mu Misiri
Havugimana na bagenzi be Niyigena Etienne, Gatete Hamiss na Tuyishime Fabrice mu irushanwa rya Devis Cup mu Misiri
Havugimana Olivier (ibumoso ku ruhande) ari mu mikino ya Coupe Devis mu Misiri muri uyu mwaka wa 2017
Havugimana Olivier (ibumoso ku ruhande) ari mu mikino ya Coupe Devis mu Misiri muri uyu mwaka wa 2017
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka