Ubushobozi buke mu miyoborere nibwo budindiza imikino mu Rwanda
Ishyirahamwe ry’Imikino olimpiki mu Rwanda rivuga ko ikibazo cy’imiyoborere y’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, ari yo ntandaro y’umusaruro muke muri aya mashyirahamwe.
Umuyobozi w’Iri shyirahamwe mu Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens yabitangarije mu mahugurwa y’abayobozi b’amashyirahamwe y’Imikino.
Yavuze ko ikibazo cy’Imiyoborere mibi mu mashyirahamwe y’imikino kiri mu biza ku isonga mu kudindiza Iterambere ry’Imikino mu mashyirahamwe amwe namwe mu Rwanda.
Yagize ati “Ntabwo imikino ishobora gutera imbere iyoborwa n’abantu batayifiteho ubumenyi. Ntabwo dushobora kubona impano zigaragaza tudafite imiyoborere myiza mu mashyirahamwe, kuko abayobozi baba badafite ubushobozi n’ubumenyi mu miyoborere.”
Yavuze ko urugero rugaragarira mu mashyirahamwe afite imiyoborere myiza, ko ari yo afite ikigero kigaragara cyo kuzamura impano.
Komite Olimpiki yateguye amahugurwa agamije guhugura abayobozi mu mashyirahamwe y’imikino, mu rwego rwo kongerera ubumenyi abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino.
Bazahugurwa ku bijyanye n’imiyoborere, imitegurire y’abakinnyi, gutegura amarushanwa, gushakisha amasoko no ku ikoreshwa ry’Inkunga.
Ruboneza Prosper umuvugizi wa FERWAFA witabiriye aya mahugurwa, yavuze ko azabagirira akamaro aho agiye kubafasha kunoza akazi kabo.
Ati “Bizadufasha gufasha amashyirahamwe twaturutsemo gutegura ibintu mu buryo bunoze”.
Biteganijwe ko aya mahugurwa azamara umwaka wose, abayitabiriye bakazahabwa impamyabushobozi mu miyoborere y’Imikino izatangwa n’Impuzamashyirahamwe y’imikino Olimpiki ku isi.
Nyuma hazakurikiraho no gukorera ikiciro cya gatatu (Master’s) mu miyoborere y’imikino.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Na Ferwafa? Reka tubitege amaso. ikibazo kiracyahari igihe cyose abatora abayobozi bataramenya impamvu n’icyo bagamije, niba ari uguteza imbere umupira cyangwa niba ari ubucuti baba bafitanye n’abashaka gukira nta kintu gifatika bakoreye abo bayobora.